English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dr. Agnes arangije Manda 2 ku buyobozi bwa AGRA: Ibigwi bye mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika

Nyuma y’imyaka icumi ayoboye Umuryango uharanira guteza imbere ubuhinzi muri Afurika (AGRA), Dr. Agnes Kalibata asoje inshingano ze nk’umuyobozi w’uyu muryango, yishimira intambwe yatewe mu guhindura ubuhinzi bw’Afurika.

Dr. Kalibata, wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yabaye Perezida wa AGRA kuva mu 2014, aharanira gushyigikira abahinzi bato no guhindura ubuhinzi bukabasha kwihaza mu biribwa. Mu gihe cye, AGRA yafashije abahinzi basaga miliyoni 30 mu bihugu 11, inagira uruhare mu kubona inkunga ya miliyoni $619 mu 2023.

Mu kiganiro cye asoza manda ye, yagize ati: “Mu gihe ndi gusoza inshingano zanjye nka Perezida wa AGRA, ntewe ishema bikomeye n’urugendo twakoze mu myaka icumi ishize. AGRA ubu iri ku rwego rushimishije ishobora guhangana n’imbogamizi zose zishobora kuvuka, kandi ishobora kugira uruhare mu kuzamura abahinzi bakiri bato.”

Mu bihe bye, AGRA yashyize imbaraga mu buvugizi, gufasha abikorera mu guteza imbere ubuhinzi, no gukorana n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by’ubushobozi n’iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika.

Dr. Kalibata yabashije guhabwa ibihembo bitandukanye kubera uruhare rwe, harimo umudari yahawe na National Academy of Sciences mu 2019 ku bw’uruhare rwe mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu buhinzi.

Mu gihe ashoje manda ze, AGRA ikomeje gukura, yitegura kwinjira mu cyiciro gishya cy’iterambere ry’ubuhinzi bugamije impinduka ku mugabane wose.



Izindi nkuru wasoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-07 16:03:58 CAT
Yasuwe:


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dr-Agnes-arangije-Manda-2-ku-buyobozi-bwa-AGRA-Ibigwi-bye-mu-guteza-imbere-ubuhinzi-muri-Afurika.php