English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntabwo ashoboye! Bumwe mu busesenguzi bw’abanyamakuru ba Siporo ku mutoza wa APR FC

Bamwe mu basesenguzi muri siporo cyane cyane abanyamakuru, ntabwo barimo gufata Abderrahim Talib nk’umutoza uje gufasha APR FC ibitandukanye cyane n’abatoza baheruka.

Ikipe ya APR FC imaze iminsi izana abatoza bitezweho kwitwara neza mu mikino nyafurika ariko bikange ndetse bamwe ntibasoze neza.

Byaragaragaye ubwo iyi kipe yatozwaga na Thierry Froger amara umwaka umwe ahite agenda. Darko Novic nawe yaje gutoza APR FC yitezweho gufasha iyi kipe kugera kure muri iyi mikino ya CAF Champions League ariko mu myaka 3 yari yasinye ntabwo yamaze n'umwaka kuko yirukanwe shampiyona Saison 2024-2025, ibura imikino 3 ngo irangire.

Twagarutse cyane ku cyo kwitega kuri Abderrahim Talib uheruka gutangazwa na APR FC nk'umutoza wayo mushya, nyuma yaho yaciye hose ndetse n'ubunararibonye bwe muri uyu mupira w'Afurika.

Ni ubusesenguzi twakoze kuri iyi ngingo twifashishije bamwe mu banyamakuru bakurikiranira bya hafi umupira w’u Rwanda, benshi bahuriza ku kuba uyu mutoza ntacyo kwitegwaho cyane muri uyu mwaka we wa mbere.

Uyu yitwa Ukurikiyimfura Eric Tonny, ni umunyamakuru wa Siporo w’IGIHE, yagarutse cyane ku cyo kuba uyu mutoza atamara igihe mu makipe yatozaga ariko yemeza ko bitatuma aba umutoza mubi.

Yagize ati “Kuba Abderrahim Talib atamara igihe kirekire mu makipe yatoje ntekereza ko biterwa na gahunda z'ikipe aba yagiyemo, ariko hashobora no kubaho ize ku giti cye. Ibyo ntibivuze ko yaba ari umutoza mubi kuko uzi abandi batoza bakomeye ariko batatinze hantu nka Rafael Rangnick watoje Manchester United.

Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC idakwiye kumushyira ku gitutu cy’amatsinda ahubwo ikamwubakiraho umushinga wayo kuko hari aho yabikoze.

Yagize ati “Birashoboka kandi ko yajya mu ikipe runaka bikanga, ariko yagera mu  yindi kipe nka APR bigakunda, biterwa n'imikorere n'intego zihari. Nkurikije ‘CV’ ye n'aho yatoje, APR FC ntiyakamushyize ku gitutu cy'amatsinda ihoraho, ahubwo yakayifashije mu kugira umushinga ufatika yubakiraho dore ko aho aheruka gukora yari Umuyobozi wa Tekinike.”

UKWELITIMES dukesha iyi nkuru yaganiriye kandi na Tuyizere Mubarakh uzwi cyane kuri BTN na B Plus TV, atubwira ko nta kidasanzwe cyo kwitega kuri uyu mutoza kuko ni ubwa mbere aje gutoza muri Afurika y’iburasirazuba.

Yagize ati “ Umutoza uje ikipe yaramaze kugura abakinnyi, umutoza ugiye gutoza bwa mbere muri Afurika y’iburasirazuba, biragoye ko njye navuga ngo aje gukora ibyananiye abandi ahubwo ni ukureba niba hari icyo azabarusha. Ukurikije amakipe yanyuzemo, nta gushidikanya ko ari umutoza ukomeye. Ariko  ibyo ntibiba bihagije ngo umusaruro uboneke, biterwa n'uburyo ikipe yubatse.”

Uyu munyamakuru yongeyeho ko abona Abderrahim Taleb adashoboye kuko abona aho yanyuze hose ntacyo yakoze gikomeye.

Ati “Uyu mutoza wa APR FC rero, njyewe ndebye amakipe yanyuzemo impamvu atarambamo ni uko adashoboye, urebe aho yanyuze nta gikombe yatwaye, kandi yanyuze mu makipe y'Abarabu afite ubushobozi, ntago wamara saison muri Waydad Casablanca nta kintu utwaye ngo bakureke, rero uyu mutoza afite impapuro ariko bigaragara ko ibyo yagezeho ntabyo.”

Uko mbibona rero ni umutoza utazaramba no muri APR FC kuko azatwara shampiyona, Igikombe cy’Amahoro n’ibindi byo mu Rwanda ariko muri Afurika simbona hari icyo azafasha APR FC muri iyi saison.”

Twaganiriye kandi na Ishimwe Olivier Ba, umunyamakuru wa Isango Star, atubwira ko uyu mutoza mushya intangiriro ze zishobora kuba mbi ariko avuga ko wasanga mu mahitamo y’ubuyobozi hari icyo bamubonyeho.

Ati “Uyu mutoza urebye ahantu yanyuze hose, ubona ko azi umupira w’Abarabu gusa. Njyewe ndabona intangiriro ze bizagorana, ariko ndabona nta mpinduka zizamubaho zirenze ibyabaye kuri ba Darko Novic. APR FC ni n’amahitamo yabo ku bijyanye n’amarushanwa nyafurika kuko ntishobora kurenga umutaru idahuye n’amakipe yo mu Barabu nabyo babigenderaho, ariko ntabwo ari umutoza nabonaga mwiza.”

Olivier Ba yakomeje avuga ko uyu mutoza n’abakinnyi ifite bishobora guhura ariko bishobora no kuguma nk’uko byari bimeze mu gihe gitambutse. 

Ati “Bitewe n’umupira w’u Rwanda, n’abakinnyi APR FC ikoresha n’uyu mutoza babonye bizajyana ariko bitanatungurana nta gihindutse akoze bitewe n’ibyo bari bamwitezeho ugereranyije n’aba baheruka.”

Uyu mutoza yerekanwe kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kamena 2025, asinya muri APR FC imyaka 2 ndetse n’abungiriza be.

Umunya-Maroc Abderrahim Talib w'imyaka 61, yatoje amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika arimo FAR Rabat, Waydad Casablanca, Diffaâ Hassan  El Jadid ndetse na RSB Berkane.



Izindi nkuru wasoma

Ntabwo ashoboye! Bumwe mu busesenguzi bw’abanyamakuru ba Siporo ku mutoza wa APR FC

Bidasubirwaho Abderrahim Taleb yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Hari abashobora no gukurikiranwa!- RMC yongeye kwihanangiriza abanyamakuru ba Siporo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-18 19:21:27 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntabwo-ashoboye-Bumwe-mu-busesenguzi-bwabanyamakuru-ba-Siporo-ku-mutoza-wa-APR-FC.php