English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyo Polisi ivuga ku mufana wa Rayon Sports waguye igihumure nyuma yo gutegwa n’umusekirite

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yari mu byishimo by’intsinzi yakuye kuri Police FC ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, umwe mu bafana bayo yahinduriwe ibyishimo mo agahinda nyuma yo kugwa igihumure atewe umutego n’umusekirite ubwo yageragezaga gusohoka mu kibuga.

Ibi byabereye kuri Stade ya Pele, mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake, aho Rayon Sports yatsinze Police FC igitego 1-0, kikaba cyari icya mbere mu mukino ndetse kinayisubiza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaramo umufana wambaye imyenda yerekana ko ashyigikiye Rayon Sports, yiruka asohoka mu kibuga, ageze hanze umwe mu basekirite akamunyuzamo umutego akoresheje akaguru, agwa hasi mu buryo buteye impungenge, kugeza ubwo bamwe bakekaga ko yaguye igihumure cyangwa yapfuye.

Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka, umwe mu babonye aya mashusho, yanditse kuri X (Twitter) ati: “Ese uyu musekirite ntaratabwa muri yombi? Amakipe yose ahaguruke yamagane uyu mugizi wa nabi.”

Polisi y’u Rwanda ntiyatinze kugira icyo ibivugaho. Mu gusubiza ubutumwa bwa Mutabaruka, Polisi yavuze iti: “Umusekirite wagaragaye atega umwana mu mukino wahuje Police FC na Rayon Sports kuri Pele Stadium yamaze gufatwa kugira ngo akurikiranwe ku cyaha yakoze.”

Amakuru yizewe aturuka ahabereye ibyabaye avuga ko uyu mufana atapfuye nk’uko bamwe babiketse, ahubwo yakomeretse byoroheje, ubu akaba ameze neza kandi ari koroherwa.

Iyi nkuru yakanguye impaka ndende mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, bamwe bibaza aho uburenganzira bw’abafana bugeze, abandi bakibaza niba koko abashinzwe umutekano ku bibuga baba bahawe amahugurwa ahagije yo gucunga abantu mu buryo butabangamira ubuzima bwabo.

Mu gihe iperereza rigikomeje, abasesenguzi barasaba ko hakwiye gushyirwaho ingamba zihamye zo kurinda umutekano w’abafana, ariko bikajyana no kububaha, kuko ari bo mutima w’imikino.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Ese umusaruro wa Darko Novic ni mubi? Icyihishe inyuma y’itandukana rye na APR FC

Filime nyarwanda zigiye kuba umuyoboro w’urukozasoni? Icyo Rucagu avuga ku mashusho ya Natacha

Abatoza n’abaganga bararirira mu myotsi mu gihe Rayon Sports isatira igikombe

Icyo Polisi ivuga ku mufana wa Rayon Sports waguye igihumure nyuma yo gutegwa n’umusekirite

Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinze Police FC ikura APR FC ku mwanya wa mbere



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-12 15:12:34 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyo-Polisi-ivuga-ku-mufana-wa-Rayon-Sports-waguye-igihumure-nyuma-yo-gutegwa-numusekirite.php