Filime nyarwanda zigiye kuba umuyoboro w’urukozasoni? Icyo Rucagu avuga ku mashusho ya Natacha
Mu gihe urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda rutaragira igicumbi gihamye gishyiraho umurongo ngenderwaho, bamwe mu bakinnyi ba filime batangiye kujya imbere ya camera bakora ibikorwa bisa n’ibibera mu buriri, ibintu byatangiye gutera impungenge abakurikiranira hafi umuco nyarwanda.
Boniface Rucagu, umwe mu bagize Inama ngishwanama y’Inararibonye, yihanangirije Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) ku mashusho ya Natacha Ndahiro yasakaye kuri murandasi amugaragaza asomana n’umusore mu buryo bwambaye ubusa, ibintu bikunze kugaragara mu mafilime y’urukozasoni.
Abinyujije kuri konti ye ya X, Rucagu yagize ati: “Bana b’u Rwanda, filime zari zikwiye kwigisha abantu ibibayobora aheza. Ubu se iyi tuyibonyemo izasigira nde iyihe nyigisho ifite akamaro mu myitwarire ye? Minisiteri ibishinzwe ikwiye guhagurukira kubigarura mu nzira idatokoza umuco w’u Rwanda.”
Ibi bije nyuma y’uko Natacha Ndahiro ubwe aherutse gutangaza ko adafite ikibazo na kimwe n’iyo yaba akinira filime igaragaza ibikorwa by’imibonano mpuzabitsina, ashimangira ko abikora mu rwego rwo gushaka imibereho.
Abasesenguzi bavuga ko ibi ari ingaruka zo kutagira urwego rwihariye rugena amahame y’icyo umukinnyi wa filime yemerewe gukora, nk’uko bimeze mu bihugu bifite urwego rwateye imbere mu buhanzi. Ibyo bihugu bitanga ingengo y’imari ihoraho, bikagena ibyo filime zigomba gukoraho, ndetse ubuhanzi bukagira uruhare rugaragara mu bukungu no mu itangwa ry’akazi.
Mu Rwanda ho ibintu ni ukundi: abashonje barabyuka bagakina filime nta mabwiriza, nta bumenyi, nta n’umuyobozi ubagisha inama cyangwa ubafasha mu gihe batakaje imari. Ibi bituma bamwe bahisemo gukurura izina banyuze mu gukora ibyo bazi ko bishobora gukurura ijisho, nubwo bitesha agaciro umuco.
Mu gihe hatagize igikorwa, abahanzi bashaka amaramuko bashobora gukomeza gushyira imbere ibikorwa bitesha agaciro umuco nyarwanda, maze bikitirirwa "ubuhanzi" nyamara bifite isura y’ubucuruzi bw’ibisanzwe bibera mu buriri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show