English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinze Police FC ikura APR FC ku mwanya wa mbere

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Rayon Sports bigoranye yatsindiye Police FC igitego 1-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yongera gufata umwanya wa mbere uyiganisha ku gikombenyuma yo kuwuvanaho APR FC.

Ikipe ya Police FC yatangiye umukino isatira cyane ugereranyije na Rayon Sports aho yanyuzaga imipira myinshi ku ruhande rw’ibumoso rwakinagaho Ishimwe Christian n’Umunya-Nigeria, Chukwuma Odili, icyakora ubwugarizi bwa Rayon Sports bukomeza kugarira neza.

Ibi ariko byabaye iby’akanya gato, kuko Rayon Sports yari ifite Ndikuriyo Patient mu biti by’izamu; Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nshimiyimana Emmanuel na Youssou Diagne ku murongo w’abugarira; Niyonzima Olivier Seif, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin; Aziz Bassane, Rukundo Abdul-Rahman na Biramahire Abeddy ku murongo w’abasatira; yahise iyobora mu byerekeye guhererekanya umupira kuva ku munota wa munani w’umukino nubwo nta gitego byatanze.

Umukino wakomeje gukinirwa ku muvuduko wo hejuru, Umusifuzi, Nsabimana Céléstin asifura amakosa menshi, bituma Ishimwe Christian wa Police FC n’Umunya-Cameroun, Aziz Bassane Koulagna wa Rayon Sports berekwa amakarita y’umuhondo, mu gihe Police FC kugera ku munota wa 22 yari imaze kubona koruneri eshatu ariko itabyaje umusaruro.

Umutoza Mashami Vincent wari wabanje Niyongira Patience mu izamu; Achraf Mandela, Ishimwe Christian, David Chimezie na Ndizeye Samuel mu bwugarizi; ubutatu bwa Henry Msanga, Ngabonziza Pacifique na Nsengiyumva Siméon mu kibuga hagati; Chukwuma Odili, Mugisha Didier na Ani Elijah; yakomeje kuzibira Rayon Sports maze igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Umutoza Rwaka Claude yatangiranye impinduka mu gice cya kabiri, Biramahire Abeddy utatanze umusaruro mu gihe cye mu kibuga asimburwa na Ishimwe Fiston, mbere gato y’uko Umurundi, Richard Kirongozi wa Police FC yinjira mu kibuga asimbuye Chukwuma Odili mu mpinduka zakomeje gutuma Rayon Sports isatira byisumbiyeho, gusa Ishimwe Fiston na Rukundo Abdul-Rahman bananirwa kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.

Ku munota wa 66, Ishimwe Fiston wari wakomeje gukomanga yafunguriye Rayon Sports amazamu n’umutwe ku mupira wari uzamuwe neza na Rukundo Abdul-Rahman “Paplay”, kiba igitego cy’ingenzi kuko cyari gisubije “Murera” ku mwanya wa mbere n’amanota 59.

Ku munota wa 78, Umurundi, Rukundo Abdul-Rahman yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara itukura asohorwa mu kibuga nyuma y’ikosa yari akoreye Ndizeye Samuel. Ibi byatumye Rwaka Claude wari usigaranye abakinnyi 10 mu kibuga ahatirizwa gukora impinduka zo kugarira, aho Aziz Bassane na Ndayishimiye Richard basimbuwe na Omar Gning na Souleymane Daffé, umukino urangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’ingenzi.

Iyi ntsinzi ya Rayon Sports yayisubije ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agatenyo rwa Shampiyona ya 2024/2025 n’amanota 59, mu gihe isigaje imikino itatu na Bugesera FC, Vision FC na Gorilla FC, yayitwaramo neza ikegukana Igikombe cya Shampiyona nyuma nyuma y’imyaka itanu igikoza mu biganza.

Nsengimana Donatien 



Izindi nkuru wasoma

Abatoza n’abaganga bararirira mu myotsi mu gihe Rayon Sports isatira igikombe

Icyo Polisi ivuga ku mufana wa Rayon Sports waguye igihumure nyuma yo gutegwa n’umusekirite

Rayon Sports y'abakinnyi 10 yatsinze Police FC ikura APR FC ku mwanya wa mbere

Waba warakoresheje agakingirizo kagacika? Menya igisubizo gikwiriye mbere y’amasaha 72

Kiyovu Sports yihanije AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-11 21:29:20 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rayon-Sports-yabakinnyi-10-yatsinze-Police-FC-ikura-APR-FC-ku-mwanya-wa-mbere.php