Ese umusaruro wa Darko Novic ni mubi? Icyihishe inyuma y’itandukana rye na APR FC
Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana na Darko Novic wari umutoza wayo mukuru ndetse n’abungiriza be.
Ku wa kabiri tariki 13 Gicurasi 2025, nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yamaze gutandukana na Darko Novic ndetse n’abatoza bari bamwungirije.
Mu butumwa ikipe ya APR FC yashyize hanze, yavuze ko yatandukanye n’aba batoza nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi. Iyi kipe kandi ivuga ko zari impamvu bwite zatumye hagati yabo bombi bahagarika amasezerano.
Umusaruro wa Darko Novic ni mubi?
Ubwo Darko Novic yasinyaga amasezerano y’imyaka 3, yasabwe n’ubuyobozi bwari buriho icyo gihe buyobowe na Lt.Col. Richard Karasira wahise asimburwa nta gihe kinini, ko agomba gufasha APR FC ikagera kure mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.
Ntabwo byakunze kuko uyu mutoza yasezereye Azam FC mu ijoronjora ry’ibanze ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Mu ijonjora rya kabiri yahise isezererwa na Pyramid FC kugeza ubu iri ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League.
Darko Novic yakinnye kandi imikino ya CECAFA yabereye Zanzibar itaha amaramasa nta gikombe ariko kandi yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma.
Ikipe ya APR FC ijya gutangira sezo hano mu Rwanda yakinnye umukino wa Super Cup n’ikipe ya Police FC birangira Darko Novice na APR FC bagitakaje bitangira kuzana umwuka mubi muri iyi kipe kuko yari imaze gutakaza ibikombe babonaga bagomba gutwara.
Ubuyobozi bwa APR FC bwatangiye gutakariza icyizere uyu mutoza bitewe ni uko yatangiye Shampiyona atitwara neza ndetse kugeza ubu bikaba bisa nkaho ishobora gutakaza igikombe kuko iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Rayon Sports.
Darko Novic wari waranze gutandukana na APR FC mbere, ubu bigenze gute kugirango yemere?
Mbere yo gutwara igikombe cy’Amahoro kwa APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0, ububyobozi bw’iyi kipe bwagerageje kuganira na Darko Novic kugirango barangizanye kare kuko babonaga ntacyo arimo gufasha ikipe ariko uyu mutoza arabyanga.
Darko Novic yaje gutwara iki gikombe ariko bivugwa ko ubuyobozi ari bwo bwabigizemo uruhare runini kuko bwabonaga no kugitakaza bishoboka.
Uyu mutoza yaje kugerageza kugirango arebe ko yasubira ku mwanya wa mbere muri Shampiyona, wari ufitwe na Rayon Sports ariko bikomeza kwanga kuko ubwo Rayon Sports yatakazaga umwanya wa mbere itsinzwe na Mukura Victory Sports, APR FC yahise itakaza amanota 3 imbere ya Etincelles FC.
Amakuru UKWELITIMES twamenye, avuga ko Darko Novic yabonye gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka bigoye ahita afata umwanzuro wo gutandukana na APR FC.
Uko amasezerano ya Darko Novic yari ateye, hari amanota yo gutwara igikombe yahabwaga. Igikombe cya shampiyona nicyo cyari gifite amanota menshi, bivuze ko iyo aza kugitakaza nta kintu gihambaye yari buzahabwe.
Bivugwa ko uyu mutoza yafatiranye hakiri kare kugirango atazabura ikintu ahabwa ahitamo gutandukana na APR FC kare.
Twamenye kandi ko Darko Novic yumvikanye na APR FC ko igomba kumuha amafaranga angana na Milliyon zirenga 386 uyu mutoza akagabana n’abo bafatanyaga gutoza iyi kipe, bajyanye.
Ikipe ya APR FC iri kwitegura umukino izakinamo na Gorilla FC, igiye gusigara itozwa na Mugisha Ndoli, Ngabo Albert ndetse na Bizimana Didier.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show