Icyibazo cya Gaza cyahagurukije Perezida Kagame n'abandi bavuga rikumvikana
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame ari muri Jordanie aho yitabiriye inama yiga ku kibazo cya Gaza, iyo nama akaba yayihuriyemo n'abandi bayobozi barimo Umunyamabanga Mukuru wa (UN) Antonio Guterres, Umwami wa Jordanie Abdullah II Al-Hussen, Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi n'abandi benshi baturutse hirya no hino ku Isi.
Ni inama iri kubera muri Jordanie ikaba yabereye mu kigo kitiriwe Umwami w'iki gihugu "King Hussein Bin Tal Convention Centre' giherereye ku Nyanja y'Umunyu (Deas Sea).
Iyo nama Kandi yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Perezida wa Palestine Mohamoud Abbas,Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken ndetse n'Umuhuzabikorwa wa UN ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi Martin Griffiths.
Ibiro bya Perezida w'u Rwanda Village Urugwiro byatangaje ko intego y'iyo nama ari uguhamagarira Umuryango mpuzamahanga kugira icyo ukora mu rwego rw'ubutabazi bwihuse ku kibazo kiri muri Gaza.
Ibindi byaganiriweho muri iyo nama birimo uburyo hakurwaho inzitizi zatuma ubufasha butagera muri Gaza ndetse no kureba ibibazo biri muri Gaza bigomba kwihutirwa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo ikibazo cy'intambara ishamiranije Isreal na Hamas gikomeye ariko gishobora gukemuka.
Ati"Nkuko ibimenyetso bibigaragaza ibintu birakomeye cyane ariko ntabwo bisobanuye ko bitakemuka."
Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyo kibazo gikomeje kugira ingaruka ku batari bake baturiye ibice biri kuberamo intambara bityo ibihugu byose bikaba byahuriza hamwe mu gushaka icyatuma haboneka umuti urambye kuri icyo kibazo kandi ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.
Umwami wa Jordanie Abdullah II Al-Hussen, yavuze ko hakwiye kugira igikorwa ku buryo bwihuse mu rwego rwo gutabara ubuzima bw'abaturage bari mu kaga kandi yashimiye abakomeje gutanga umusanzu wabo mu gushaka uko amahoro yagaruka hagati y'impande zombi zihanganye.
Byitezweko iyi nama izashyiraho ingamba zituma hariho ibikenewe byihutirwa bigomba guhita bikorwa bidatinze,gutanga ubutabazi ku babukeneye bo muri Gaza nkuko byagarutsweho n'ikinyamakuru en.royanews.tv.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show