English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yahagaritse umubano n’u Bubiligi, isaba abadipolomate b’iki Gihugu kuva mu Rwanda vuba na bwangu, bitarenze amasaha 48.

Icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku myitwarire y’u Bubiligi, irimo gukomeza kwifata nk’Umukoloni no gutesha agaciro u Rwanda, by’umwihariko ku kibazo cy’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo ryayo, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko u Bubiligi bwafashe uruhande mu bibazo by’umutekano mu karere, bukomeza gukwirakwiza ibinyoma bigamije kugirira nabi u Rwanda. Iki gihugu kinashinjwa kugira uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, harimo no gutiza umurindi ubuhezanguni bw’irondabwoko bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse no guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside.

U Rwanda rwavuze ko iki cyemezo kigamije kurengera inyungu z’Igihugu, ubusugire bwarwo, amahoro n’iterambere ry’Abanyarwanda. Rwongeyeho ko ruzakomeza gucungira umutekano n’ibikorwa bya Ambasade y’u Bubiligi biri mu Rwanda, nubwo umubano w’ibihugu byombi wahagaritswe.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rigira riti “Abadipolomare bose b’u Bubiligi bari mu Rwanda barasabwa kuva mu Gihugu bitarenze amasaha 48.”

Iki cyemezo kije mu gihe hari umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, ukomoka ku buryo u Bubiligi bwakomeje gufata u Rwanda mu bibazo by’umutekano mu karere, cyane cyane ku kibazo cya M23 n’amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa Congo.



Izindi nkuru wasoma

AFC/ M23 yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye isubika ibiganiro by’i Luanda

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

U Bubiligi bwanze kurya indimi ku cyemezo gikakaye rwafatiwe n'u Rwanda

Rwanda Cuts Off Diplomatic Relations With Belgium

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-17 13:57:09 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyemezo-gikakaye-Impamvu-zikarishye-zatumye-u-Rwanda-ruca-umubano-warwo-nu-Bubiligi.php