English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/ M23 yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye isubika ibiganiro by’i Luanda

Umutwe wa M23/AFC watangaje ko utemeye kwitabira ibiganiro byari butangire kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025, i Luanda muri Angola, aho wagombaga guhura n’intumwa za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko Ubumwe bw’Uburayi bufatiye ibihano abayobozi bakuru ba M23/AFC, ibintu bivugwa ko bigamije guhungabanya inzira y’ibiganiro by’amahoro.

M23/AFC yasohoye itangazo rigaragaza ko ibihano byafashwe ku bayobozi bayo, barimo n’abari bagiye guhagararira uyu mutwe muri Angola, ari uburyo bwo gusenya inzira y’amahoro.

Mu magambo yayo, yagize iti: “Ibihano bifashwe ku bayobozi bacu ni uburyo bwo kuburizamo ibiganiro. Imyitwarire nk’iyi ni ugushyigikira Perezida Félix Tshisekedi wahisemo intambara.”

Uyu mutwe kandi washinje ingabo za Leta ya Congo gukomeza kubarasa mu duce igenzura, ukoresheje indege n’udusanduku (drones) tw’intambara, ibintu uvuga ko bikomeza gutiza umurindi umwuka mubi utuma ibiganiro bidashoboka.

Abo M23/AFC yari yagennye ko bajya i Luanda

Mu batumwe guhagararira M23/AFC muri ibi biganiro harimo:

Benjamin Mbonimpa, Umunyamabanga Mukuru wa AFC/M23, wagombaga kuyobora intumwa.

John Muhire

Doudou Tikaileli

Cedrick Piema

Col. Dieudonne Padiri

Aba bari kumara iminsi ine muri Angola mbere yo gutanga umwanzuro wo kutitabira ibiganiro.

Leta ya Congo yo yatangaje ko izakomeza ibiganiro, kuko yahawe ubutumire na Angola nk’umuhuza w’iki kibazo.

Uyu mwanzuro wa M23/AFC wo kudakomeza ibiganiro ushobora gukomeza gukerereza inzira y’amahoro mu burasirazuba bwa Congo, aho ibihugu byo mu karere bikomeje gushaka umuti w’iki kibazo.



Izindi nkuru wasoma

AFC/ M23 yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye isubika ibiganiro by’i Luanda

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Icyemezo gikakaye: Impamvu zikarishye zatumye u Rwanda ruca umubano warwo n’u Bubiligi

AFC/M23 yashyizeho umurongo mushya w’uko witeguye ibiganiro na Leta ya Congo i Luanda

Umukinnyi wa APR FC, Byiringiro Gilbert yakuwe mu mwiherero w’ikipe y’Igihugu, Menya impamvu



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-17 21:39:49 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFC-M23-yasobanuye-impamvu-nyamukuru-yatumye-isubika-ibiganiro-byi-Luanda.php