U Bubiligi bwanze kurya indimi ku cyemezo gikakaye rwafatiwe n'u Rwanda
Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cyafashwe n’iy’u Rwanda cyo guhagarika umubano, no kwirukana abadipolomate babwo bari mu Rwanda, bahawe kutarenza amasaha 48 bari ku butaka bw’u Rwanda.
Ni nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda ishyize hanze itangazo rigaragaza ko yamenyesheje iy’u Bubiligi icyemezo cyayo guhagarika umubano w’ibi Bihugu.
Ni icyemezo gishingiye ku kuba u Bubiligi bwarakomeje kubangamira u Rwanda rushaka gukomeza kwifuza kurukoloniza, ndetse bukitambika inyungu zarwo, bakanafata uruhande mu bibazo iki Gihugu cyakomeje kugaragarizamo impungenge z’umutekano zacyo, aho u Bubiligi bwagaragaje ko bushyigikiye abashaka kugihungabanyiriza umutekano.
Iki cyemezo cyafatanywe ubushishozi, gisaba abadipolomate b’u Bubiligi bari mu Rwanda kuruvamo bitarenze amasaha 48.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot; mu butumwa yatangaje nyuma y’itangazwa ry’iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko “u Bubiligi bubabajwe n’icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika umubano n’u Bubiligi no kwirukana abadipolomate b’u Bubiligi.”
Yakomeje agira ati “Ibi ntibyari bikwiye kandi bigaragaza ko igihe hari ibyo tutemeranya n’u Rwanda, bahitamo inzira zo kwanga ibiganiro.”
Uyu ukuriye Dipolomasi y’u Bubiligi, yakomeje avuga ko iki Gihugu na cyo kizafata ingamba nk’izafashwe n’u Rwanda, zirimo “Gutumiza chargé d’affaires [uba akora nka Ambasaderi mu gihe Igihugu kiba kitamufite muri icyo Gihugu]” ndetse no kwirukana abadipolomate b’u Rwanda, kimwe no gutangaza ko hasheshwe amasezerano y’imikoranire y’Ibihugu byombi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show