English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyakozwe kugira ngo Polisi y’u Rwanda itahure ikirundo cy’amasashe na caguwa i Gatsata

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu (ASOC) ryafashe abantu batatu barimo umugore umwe, bafite ibicuruzwa bya magendu birimo amasashe ibihumbi 560 n’imiguru 60 y’inkweto za caguwa.

Aba bafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe, bose bafite imyaka 40 y’amavuko. Bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2,800, angana n’ibihumbi 560 by’amasashe, ndetse n’inkweto za caguwa za magendu, bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Hyundai. Iyi modoka yafatiwe mu Murenge wa Gatsata, mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali.

Abaturage batangiye amakuru ku gihe yatumye bafatwa

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko aba bantu bafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Hagendewe ku makuru Polisi yari ifite ko hari itsinda ry’abantu binjiza mu gihugu amasashe ya pulasitiki n’ibicuruzwa bya magendu, abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu bakoze igikorwa cyo kubahiga, bafatirwa mu muhanda uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Gatsata.’’

Yakomeje avuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bantu batatu bari bafatanyije kwinjiza ibi bicuruzwa bivuye muri Uganda, babinyuza mu Karere ka Burera, aho babifatiye ku bandi bagishakishwa. Aba bafashwe bagemuriraga abakiriya babo ibicuruzwa bya magendu mu Mujyi wa Kigali.

Bakomeje gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB)

Nyuma yo gufatwa, aba bantu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza rirambuye. Haracyashakishwa abandi bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa bya magendu.

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no gutanga amakuru y’abakora magendu, kuko bihombya ubukungu bw’igihugu kandi bigira ingaruka ku bidukikije, cyane cyane amasashe yangiza ikirere.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Uko urubanza rurerwamo Abajenerali n’Abapolisi bashinjwa Ubugwari rwagenze.

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu

Kamonyi: Inkongi y’umuriro yangije ibice by’Ikigo Nderabuzima cya Musambira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 10:04:50 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyakozwe-kugira-ngo-Polisi-yu-Rwanda-itahure-ikirundo-cyamasashe-na-caguwa-i-Gatsata.php