Ibuka Rwanda yunamiye Safari Christine, wari Perezida wayo mu Buholandi witabye Imana.
Umuryango Ibuka Rwanda, uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, wagaragaje akababaro ku rupfu rwa Safari Christine, wari Perezida wa Ibuka mu Buholandi, witabye Imana ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe 2025.
Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, Ibuka Rwanda yunamiye nyakwigendera, yemeza ko ibikorwa bye byo guharanira ukuri ku mateka ya Jenoside n’ubuvugizi bw’abarokotse bizakomeza kuba umurage uhesha ishema u Rwanda.
Ubuyobozi bwa Ibuka Rwanda bwagize buti “Tubabajwe n’urupfu rwa Safari Christine, Perezida wa Ibuka mu Buholandi. Umuhate we mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ubuvugizi yakoreraga abarokotse, bizakomeza kutubera umurage.”
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yunamiye Safari Christine.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, na we yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Safari Christine.
Mu butumwa yatanze ku Cyumweru, tariki ya 2 Werurwe, yagize ati: “Nashenguwe n’itabaruka rya Safari Christine, Umuyobozi wa Ibuka mu Buholandi. Ndihanganisha umugabo we Leon n’abana be.”
Ambasaderi Nduhungirehe yanashimye uruhare rwa Safari Christine mu guharanira kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere ubumwe n’ubwiyunge, ndetse no kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside.
Yagize ati “Nk’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi wagize amahirwe yo gukorana nawe, nzahora nzirikana ubucuti bwawe, umuhate wawe, kwihangana kwawe ndetse n’ibyo wagezeho.”— Amb. Nduhungirehe.
U Rwanda n’Abanyarwanda bamwunamiye
Benshi mu Banyarwanda baba ku Mugabane w’u Burayi, mu Rwanda, ndetse no mu bindi bice by’Isi, bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rwa Safari Christine. Yari umwe mu bagaragaje urukundo afitiye igihugu cye, by’umwihariko abaharaniye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibuka Rwanda yatangaje ko izakomeza kwifatanya n’umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi ibikorwa bye bizakomeza kuba isoko y’ishyaka ryo gukomeza urugamba rwo guharanira ukuri n’ubutabera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show