English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibisasu biremereye n’amasasu menshi bikomeje kuboneka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abaturage bo mu Turere twa Rutsiro na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba babonye ibisasu byo mu bwoko bwa grenade ubwo bari mu mirima, aho bikekwa ko ari ibisigisigi by’intambara ya 1994 ubwo ingabo zatsinzwe zerekezaga mu buhungiro.

Ku wa 4 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Tawuni, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, umugore witwa Vestine Manizabayo w’imyaka 39 yabonye grenade ubwo yari ari guhinga.

Yatangaje ko yayibonye nyuma yo kuyikubitaho isuka, ahita amenyesha inzego z’ibanze, na zo zihamagara inzego z’umutekano.

Mu gihe gito gishize, no mu Karere ka Rusizi, mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, umusore w’imyaka 18 na we yabonye grenade yo mu bwoko bwa Stick Hand Grenade, ubwo yari ari gutema igiti mu murima. Yatangaje ko akibona yihutiye gutanga amakuru, inzego z’umutekano zikihutira kuyijyana.

Ni mu gihe kandi hatarashira icyumweru, mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kirimbi, mu Kagari ka Muhororo, undi muturage yabonye agasanduku k’amasasu (magazine) ndetse n’amasasu 22.

Inzego z’umutekano zirasaba abaturage kwitwararika

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru, avuga ko ibisasu byabonetse byahise bituritswa n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukumira ibyago byaterwa n’uko byaturika bitunguranye.

Yagize ati: “Ibyo bisasu byombi byaturikijwe n’izego zibishinzwe nyuma y’uko zibimenyeshejwe. Dusaba abaturage ko igihe babonye igikoresho nk’iki badasobanukiwe, bagomba guhita bimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zifate ingamba.”

Abaturage bo mu bice byabonyemo ibi bisasu bashimangira ko byabasigiye isomo ryo kwitwararika igihe bari mu mirimo yabo.

Umuturage wo mu Karere ka Rutsiro yagize ati: “Byadusigiye isomo ryo kujya duhinga dushishoza, icyo tubonye dushidikanyaho ntitujye kukigaragura ngo turareba icyo ari cyo, ahubwo tugatanga amakuru.”

Nubwo intambara yahagaritswe mu 1994, biragaragara ko hari ibisasu byasigaye mu butaka, bikaba bigaragara ko bishobora gukomeza kuboneka. Inzego z’umutekano zirasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru no kwirinda gukinisha ibi bikoresho bishobora guteza ibyago.



Izindi nkuru wasoma

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Ibisasu biremereye n’amasasu menshi bikomeje kuboneka mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibisasu byarashwe na FARDC na FDLR byahitanye abantu 9, bigira ingaruka ku baturage 681 b’i Rubavu

Umwuka mubi ku mupaka: FARDC yarashe ibisasu mu Rwanda, abaturage5 bahasiga ubuzima.

SACCO zo mu Ntara y’Iburengerazuba zirasabwa kuba umusemburo w’iterambere ry’abaturage.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 07:51:39 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibisasu-biremereye-namasasu-menshi-bikomeje-kuboneka-mu-Ntara-yIburengerazuba.php