English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umwuka mubi ku mupaka: FARDC yarashe ibisasu mu Rwanda, abaturage5 bahasiga ubuzima.

Mu karere ka Rubavu, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa ibikorwa by’ubushotoranyi by’ingabo za FARDC byateje icyoba mu baturage.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga, umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yatangaje ko ibisasu byarashwe n’izi ngabo byahitanye ubuzima bw’abaturage batanu, abandi 35 bagakomereka.

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bigo nderabuzima byo mu mujyi wa Gisenyi, aho bakomeje kwitabwaho.

Mu rwego rwo gukumira ingaruka z’ibi bikorwa, RDF yashyizeho ingamba zirimo gushyira imodoka za gisirikare mu bice byibasiwe, hagamijwe gukumira ibisasu birushaho guteza umutekano muke.

Brig. Gen. Rwivanga yanagaragaje ko hari ibisasu byinshi byagerageje kugwa mu Rwanda ariko byaburijwemo n’ingamba z’ubwirinzi zafashwe.

Yongeye gushimangira ko u Rwanda ruzi neza ko ruri mu byago by’ubushotoranyi buva kuri FARDC na FDLR, ariko RDF yiteguye gukumira uwo ari we wese wagerageza guhungabanya umutekano.

Ku rundi ruhande, mu bice bya Goma, abarwanyi ba M23 bakomeje guhangana bikomeye n’ingabo za FARDC, mu bice bitandukanye mu mujyi wa Goma.

Bamwe mu basirikare ba FARDC na Wazalendo bahungiye mu Rwanda, nyuma yo gutsindwa na M23 haje abarenga 120 kandi hari aho bajyanywe.

Mu mujyi wa Rubavu abantu bakomeje kuguma mu ngo mu kwirinda kuba bahura n’ amasasu arimo kuraswa mu mu kirere cy’ u Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Kenya hari umwuka mubi nyuma y’icyemezo cyogukuraho ifunguro ry’ubuntu ku basirikare.

Impinduka mu ntambara ya Kivu: Abacanshuro ba FARDC banyujijwe mu Rwanda basubizwa iwabo.

Abacanshuro banyuranye barwaniraga ku ruhande rwa FARDC bagiye gutaha banyuze mu Rwanda.

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo binjiye mu Rwanda: Uko bakiriwe n’aho imibereho yabo iganisha.

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-28 07:19:08 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umwuka-mubi-ku-mupaka-FARDC-yarashe-ibisasu-mu-Rwanda-abaturage5-bahasiga-ubuzima.php