English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibisambo bibiri byaguwe gitumo bimaze kubaga ihene bikayikuraho ururhu.

Ibisambo bibiri byo mu Karere ka Nyamasheke, Nsengimana François w’imyaka 32 na Niyomwungeri  Olivier  nawe w’imyaka 18, baguwe gitumo bari kubaga ihene aho bari bamaze kuyikuraho uruhu.

Aba bafatiwe mu rugo rw’umuturage  wo mu Mudugudu wa Rusebeya, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.

Iyi hene bayibye mu ijoro ryo ku cyumweru,  nyirayo abimenya mu gitondo niko gutangira gushakisha, aza kugwa kuri abo bagabo batangiye kuyibaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, yemeje ayamakuru avuga ko aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba .

Ati “Ni byo abo bajura bafashwe bari kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba bari kubibazwa nibahamwa n’icyaha amategeko azakurikizwa umuturage arihwe ihene ye.’’



Izindi nkuru wasoma

Ibisambo bibiri byaguwe gitumo bimaze kubaga ihene bikayikuraho ururhu.

Gakenke: Inyamanswa z’inkazi zongeye kwica ihene eshanu.

Kigali: Imvura y'amahindu n’inkuba bimaze gutwara ubuzima bw’abana 5 mu gihe k’iminsi ibiri y

Nyamashek: Yaguwe gitumo ari gusambanya inka.

Gakenke:Abantu bibiri bishwe na gazi yo mu kirombe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-24 07:19:13 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibisambo-bibiri-byaguwe-gitumo-bimaze-kubaga-ihene-bikayikuraho-ururhu.php