GISENYI: Operation Smile yatashye inyubako ya serivisi zo kubaga
Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 20 Werurwe 2025 umuryango Operation Smile ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima batashye inyubako igezweho ya serivisi zo kubaga.
Ubuyobozi bw'ibitaro bya Gisenyi bwashimye uyu musanzu ugizwe n'ibice bitatu aribyo inzu y'indembe,Aho kubagira ndetse n'igice kizajya cyigishirizwamo.
CSP Dr Tuganeyezu Oreste uyobora Ibitaro bya Gisenyi yashimye umuryango Operation Smile kuko kuva batangira gukorana bageze kuri byinshi birimo kwinjira mu rugendo rwo kubakira ubushobozi serivisi zo kubaga.
Agira ati "igikorwa dutashye uyu munsi kije kudufasha gukemura ikibazo cya serivisi zo kubaga,abarwayi bamwe ntibabonaga serivisi neza ku gihe nizari zihari ntibanazibonaga neza.
Twari dufite ahantu ho gukorera hatajyanye n'igihe n'ibikoresho bitatumaga dutanga serivisi ku bakiliya neza.
Ndashimira Operation Smile yabonye ko bikenewe igashiramo imbaraga n'amafaranga menshi yatumye tugera kuri kiriya gikorwa."
Dr Tuganeyezu Yijeje ko iri shoramari bagiye kuribyaza umusaruro.
Karima Andrew umuyobozi wa Operation Smile mu Rwanda yavuze ko basoje muri Rubavu ariko bagiye gukomereza n'ahandi ndetse yizeza kuza komeza kuba hafi ibitaro bya Gisenyi.
Prof Ntirenganya Faustin uyobora serivisi zo kubaga mu Rwanda yavuze ko mu masaha abiri gusa mu Rwanda waba wabonye ahantu ufatira serivisi zo kubaga.
Yavuze ko bari mu rugendo rukomeye rwo kuzamura umwimerere w'ibikorerwa mu bitaro bya Gisenyi ashima cyane operation Smile kuko bahisemo gukorana.
Agira ati: "mfashe uyu mwanya ngo mbashikire ku bikorwa Operation Smile imaze gukora hano iwacu hari intambwe ibitaro biteye."
Dr Ntihumbya Jean Baptiste wari uhagarariye Minisiteri y'Ubuzima yavuze ko inyubako yavuguruwe ituma abakozi bakora akazi neza bishimye kuko ngo nta kinezeza nko gukorera ahantu heza hari n'ibikoresho.
Agira ati: "dushima Operation Smile kuba bashira imbere ibidufasha kugeza umuturage ku isonga,ubu noneho tugiye kugabanya imibare y'abarwayi boherezwaga Kigali kandi habaganuka n'igihe bitwara ngo akire ajye mu zindi gahunda."
Yasabye ko Operation Smile yafasha mu gushiraho serivisi zifasha umuturage barembye cyane ICU(Intensive care Unity).
Yijeje ko nka Minisiteri y'Ubuzima bakomeza gukorana n'akarere agasaba ko kanoza imihanda n'ibindi bifasha umurwayi kugera Kwa muganga bitamugoye.
Ibi bikorwa byatwaye amafaranga miliyoni zirenga 240 bikaba bigiye kwifashishwa mu kuzamura urwego rw'ibitaro.
Ubusanzwe ibitaro bya Gisenyi bifasha abaturage ba Rubavu, Rutsiro na Nyabihu ndetse na bamwe bakomoka muri Repibulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show