Gakenke: Inyamanswa z’inkazi zongeye kwica ihene eshanu.
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024.
Ni amakuru ashimangirwa na Meya w'aka Karere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, uvuga ko bari bageragije kwica zimwe muri izo mbwa mu minsi yashize.
Mu butumwa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke banyujije kurukuta rwa X, bashishikareije abaturage kudasiga amatungo ku gasozi mu rwego rwo kwirinda ko izi mbwa z’ibihomora ziyasangayo zikayarya.
Yanditswe na Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show