English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke: Inyamanswa z’inkazi zongeye kwica ihene eshanu.

Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 Ukuboza 2024.

Ni amakuru ashimangirwa na Meya w'aka Karere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine, uvuga ko bari bageragije kwica zimwe muri izo mbwa mu minsi yashize.

Mu butumwa ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke banyujije kurukuta rwa X, bashishikareije abaturage kudasiga amatungo ku gasozi mu rwego rwo kwirinda ko izi mbwa z’ibihomora ziyasangayo zikayarya.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

AFC/M23 yamaganiye kure raporo za LONI ziyishinja kwica Abasivile muri Rutshuru

Imiryango irenga 100 iratabaza, Inzara ikomeje kwica abaturage ba Gaza

Ramon Morales Reyes wacuze umugambi wo kwica Trump yatawe muri yombi

Huye: Ibishinjwa umugabo ukekwaho kwica mugenzi we amukubise inyundo kubera 300 Frw



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-11 18:11:33 CAT
Yasuwe: 225


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gakenke-Inyamanswa-zinkazi-zongeye-kwica-ihene-eshanu.php