Ibihumbi 500.000 by'Abantu bashakanye n'Abanyamerika bagiye guhabwa ibyangombwa
Abategetsi bashinzwe abinjira muri Amerika bavuze ko Perezida Joe Biden yiteguye gutangaza politiki nshya izatuma ibihumbi amagana by’abadafite ibyangombwa ariko bakaba barashakanye n'abanyamerika cyangwa se abanyamerikakazi.
Ibi bizareba abantu bamaze imyaka 10 muri Amerika kandi bibahe kwemererwa gukorera muri Amerika mu buryo bwemewe n'amategeko.
Iyi ni intambwe ikomeye itewe na leta ya Amerika mu kudohorera abimukira badafite ibyangombwa basanzwe muri Amerika kuva aho ubutegetsi bwa Obama butangarije muri 2012 gahunda yo guha ibyangombwa abimukira baje muri Amerika ari abana.
Ubutegetsi bwa Biden bwizeye ko abashakanye n'abanyamerika cyangwa abanyamerikakazi barenga 500.000 bazabyungukiramo, wongeyeho n'urubyiruko 50.000 ruri munsi y’imyaka 21 rufite umwe mu babyeyi ufite ubwenegihugu bwa Amerika.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu, Bwana Biden yiyemeje gukora uko ashoboye kugirango politiki y’abinjira muri Amerika "irusheho kutagira uwo irenganya".
Ibipimo by'amajwi byerekana ko politiki igenga abinjira mu gihugu iri mu bibazo by'ibanze bihangayikishije benshi mbere y'amatora ya perezida yo mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu, Bwana Biden yiyemeje gukora uko ashoboye kugirango politiki y’abinjira muri Amerika "irusheho kutagira uwo irenganya".
Ibipimo by'amajwi byerekana ko politiki igenga abinjira mu gihugu iri mu bibazo by'ibanze bihangayikishije benshi mbere y'amatora ya perezida yo mu kwezi kwa 11 muri uyu mwaka.
Mu ntangiriro z'ukwezi kwa gatandatu, Bwana Biden yiyemeje gukora uko ashoboye kugirango politiki y’abinjira muri Amerika "irusheho kutagira uwo irenganya".
Ku wa mbere, abayobozi bakuru muri leta bavuze ko abadafite ibyangombwa bashakanye n'abanyamerika cyangwa se abanyamerikakazi bazabihabwa niba bamaze mu gihugu imyaka 10 kandi bakaba barasezeranye bitarenze itariki ya 17 z'ukwezi kwa gatandatu.
Abujuje ibyangombwa bazemererwa gusaba gutura burundu muri Amerika nyuma y'imyaka itatu kandi bazemererwa uruhushya rwo gukora rw'imyaka itatu.
Ugereranije, leta ya Amerika itekereza ko abarebwa na kino cyemezo bamaze imyaka 23 muri Amerika kandi ngo benshi muri bo bavukiye muri Mexique.
NumbersUSA, umuryango uharanira kugabanya cyane umubare w'abinjira mu gihugu wamaganye iyi politiki nshya uvuga ko itatekerejweho neza.
Alex Cuic, umunyamategeko mu bijyanye n'abinjira mu gihugu akaba n'umwarimu muri kaminuza ya Case Western Reserve University muri Ohio, yatangarije BBC ko mu gihe iki gikorwa kireba gusa abantu bake ngo ni "intangiriro" ku gice cy’abaturage b’abimukira bo muri Amerika mu mateka bari basanzwe bahura n’ibibazo mu gushaka gutura mu gihugu mu buryo bwemewe n'amategeko, kabone niyo baba bujuje ibisabwa.
Ati: "Abenshi muri bo bagombaga kuva mu gihugu kugira ngo bagaruke mu buryo bwemewe n'amategeko."
Kuri uyu wa mbere, umwe mu bayobozi bakuru bo muri leta yavuze ko abarebwa n'iyi gahunda bashobora gutangira gutanga ubusabe bwabo mu mpera z'iyi mpeshyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show