Ibihugu bikomeye byungukira mu mutungo wa Congo - Perezida Paul Kagame
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal, Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda ari rwo ruhora rushinjwa kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyamara ibihugu bikomeye ari byo bifitemo inyungu nyinshi. Yavuze ko haramutse hakorwa urutonde rw’ibihugu byungukira muri ayo mabuye, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma.
Ibihangange bikomeje kungukira mu mutungo wa Congo
Perezida Kagame yagaragaje ko ibihugu bikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, u Burayi na Canada ari byo bifite inyungu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC. Yavuze ko ibi bihugu, bifite ubuhangange mu rwego rwa politiki n’itangazamakuru, byakomeje gushinja u Rwanda ibyaha bitandukanye, birimo no kuba inyuma y’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.
Ati: “Uramutse urebye ku rutonde rw’Ibice ijana bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rushobora kuza ku mwanya wa nyuma. Ariko abantu badashishikajwe n’amabuye y’agaciro ni bo bakomeje gushinjwa ikibazo cyose cy’abo bose bakura amamiliyari n’amamiliyari.”
Umutekano w’u Rwanda imbere y’ibindi byose
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rutajya rushyira imbere inyungu z’amabuye y’agaciro, ahubwo ko umutekano warwo ari wo wa mbere.
Yagize ati: “Igihe cyose dufite impungenge z’umutekano wacu, ntidushobora gutekereza iby’amabuye y’agaciro. Ibyo byaza ku mwanya wa nyuma mu bitekerezo byacu.”
Iyi mvugo ya Perezida Kagame ije mu gihe ibihugu bikomeye bikomeje gufatira u Rwanda ibihano, birushinja gushyigikira umutwe wa M23 urwanya leta ya Congo. Perezida Kagame we avuga ko ibi ari politiki mbi ikomeje kwifashishwa n’ibihugu bikomeye, bigamije gukingira ikibaba inyungu zabyo mu mabuye y’agaciro yo muri Congo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show