Ibanga rikomeye ryavugiwe i Paris hagati ya Perezida Kagame na Macron ryatangiye gusakara
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Gicurasi 2025, aho yagiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku bibazo bikomeye byugarije akarere, by’umwihariko intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, umutekano w’akarere ndetse n’imikoranire y’u Rwanda n’amahanga mu gukemura ibibazo binyuranye birimo n’iterambere ry’ubukungu.
Ni ubwa mbere Perezida Kagame na Macron bahuye kuva muri Mata 2025, ubwo bagiranaga ikiganiro kuri telefone kivuga ku bibazo by’umutekano no guharanira igisubizo cya politiki ku ntambara yo mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro byabaye mu gihe impande zitandukanye zirimo impuguke ku bibazo bya Congo n’abayobozi mpuzamahanga, bari gutegura amasezerano y’amahoro hagati ya Kigali na Kinshasa, byitezwe ko azasinywa mu kwezi kwa Kamena 2025 i Washington DC, imbere ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Uretse ayo masezerano, hateganyijwe gusinywa andi y’ubufatanye mu bukungu hagati ya Rwanda na RDC, byombi bifashijwe na Amerika. Hazanashyirwaho komite yihariye izakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, igizwe n’intumwa za USA, Qatar, u Bufaransa na Togo, aho Perezida Faure Gnassingbé wa Togo ari we uyoboye iki gikorwa cy’amahoro muri Afurika.
Iyi gahunda ni igice cy’ubuyobozi bushya bw’imishyikirano yari asanzwe ari mu maboko y’amashyirahamwe ya EAC na SADC, ariko ubu ikaba yahawe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiganiro bya Perezida Kagame na Macron bikomeje kuba urufunguzo rukomeye mu gushimangira uruhare rw’u Rwanda mu gushaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari, aho ubufatanye bw’ibihugu bikomeye burushaho gukomera.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show