English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Byakomeye hagati ya Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yateye utwatsi icyemezo cya Kenya cyo kugena uhagarariye inyungu zayo mu mujyi wa Goma. Kinshasa yatangaje ko ayo ari amakosa akomeye mu rwego rwa dipolomasi, kuko amahame mpuzamahanga ateganya ko umudipolomate ashyirwaho binyuze ku bwumvikane hagati y’ibihugu byombi.

RDC yasobanuye ko Goma iri mu maboko y’umutwe wa M23/AFC, bityo ko gushyiramo umudipolomate bidashoboka hatabanje kubaho ibiganiro n’ubwumvikane n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Yongeye gushimangira ko nta gikorwa cya dipolomasi kizemererwa gukorerwa muri uwo mujyi kidahawe uburenganzira na Leta ya RDC.

Ku rundi ruhande, M23/AFC nayo yahise isubiza, ishimangira ko ari yo igenzura umujyi wa Goma. Umuvugizi wayo yavuze ko nta gikorwa cy’ubutwererane cyangwa dipolomasi gishobora kuhakorerwa M23 itabanje kubyihitiramo cyangwa ngo itange uburenganzira. Ibi bikaba byerekana ko ayo makimbirane ashyize RDC, M23 na Kenya mu mwuka w’ubushyamirane bushobora kurushaho gukaza umutekano mucye mu Ntara ya Kivu.

Abasesenguzi bavuga ko icyemezo cya Perezida William Ruto gishobora kuba gishingiye ku mpamvu zitandukanye: kurengera inyungu z’abaturage n’ibigo bya Kenya bikorera ubucuruzi mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane i Goma na Bukavu, ndetse no gushaka kugaragaza uruhare rwa Kenya nk’umuhuza mu bibazo by’umutekano byugarije ako gace.

Gusa, ibyo bishobora kugira ingaruka mbi ku mubano wa Kenya n’ibihugu bya EAC bitashyigikiye M23, kuko bishobora gufata iki gikorwa nko gushyigikira uwo mutwe. Byongeye, abasesenguzi bemeza ko gushyiraho umudipolomate mu gace kagenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba bishobora gusobanurwa nk’ugusezeranya ko ako gace ari nk’igihugu kigenga.

Ibi byose biza mu gihe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ukomeje kunengwa intege nke mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Ntara ya Kivu zombi, ibintu bishobora kurushaho gukoma mu nkokora amahoro n’umutekano mu karere.



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Byakomeye hagati ya Kenya na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa

Ubufatanye bushya hagati ya DRC n’u Rwanda: ibiganiro biratanga icyizere



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-17 12:12:21 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Byakomeye-hagati-ya-Kenya-na-Repubulika-Iharanira-Demukarasi-ya-Congo.php