INGANDA ZONGERA UMWUKA MU BITARO ZARENGEYE UBUZIMA BWA BENSHI MU GIHE CYA COVID-19.
Bumwe mu buhamya butangwa na bamwe mu barwaye iki cyorezo cya Covid 19 mu karere ka Musanze bageze aho bakenera kongererwa umwuka bemeza ko iyo batongererwa umwuka batari kubaho kuko batabashaga guhumeka.
Nsengiyumva Philemon atuye mu kagali ka Rwebeya mu murenge wa Cyumve mu karere ka Musanze yavuze ko n'ubwo hari ubundi bufasha yahawe n'abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri bamwitaho igihe yari arwaye Covid 19 kubera uburyo yarameze, ahumekera hejuru atabasha guhumeka asanga, nka 80% yararengewe n'umwuka yongerewe mu bitaro yagize ati "iyo ntabona umwuka nta kindi cyari gukorwa kuko nibindi byose abaganga bagukorera babikora kuko uri kumwuka ugihumeka, iyo nta mwuka rero uba uri mukaga ko kuba wanapfa.
Nsengiyumva yakomeje asobanura ko yumvaga asigaranye akuka gake kandi ko nta cyizere yari agifite kuko yumvaga ubuzima bwanjye kuri iyi Si bwarangiye ariko abaganga bamaze kumwongerera umwaka yumva ibihaha byongeye gukora neza .
Aha niho we n'abagenzi bahuye n'iki kibazo cya Covid 19 bemeza ko gahunda yo kongerera umwuka abarwayi ba Covid 19 yarengeye ubuzima bwa benshi kuko uretse ngo kumva ubuzima bwabo bwari bwugarijwe basanga nihungabana ndetse n'ubwoba mu muryango byatumaga batakaza icyizere cyo kongera kumva ko bazabaho.
Nyinawumuntu Seraphine ati “ntabwo nari inzi ko umugabo wajye yakongera kugaruka murugo kuko yari asanzwe anafite ikibazo cy'indwara z'ubuhumekero aza gufashwa n'umwuka yahawe kwa muganga arakira”.
Agaruka kuri iyi gahunda yo kongerera umwuka abarwayi ba Covid 19, Umuyobozi Mukuru w'ibitaro bya Ruhengeri Dr Muhire Philbert yavuze ko byageze aho abawukenera baba benshi kubera ko baturakaga hirya no hino kandi bakaza barembye batabasha guhumeka ati:
“Mu gukomeza kurengera ubuzima bwabaturage bwari bwugarijwe niki cyorezo, Leta y'u Rwanda yahise yihutira kongera ubushobozi uruganda rukora umwuka twari dusanganywe mu Ruhengeri ku kigero cyikubye incuro ebyili kuko bwavuye kuri litiro ibihumbi bibili bya oxygene rwakoraga mbere kumunsi, bugera kuri litiro ibihumbi bine kandi byafashije abarwayi ba Covid 19 ku kigero kiri hejuru
Dr Muhire Philbert , yakomeje asobanura ko uru ruganda rwa kabili rutunganya umwuka, rwanafashije cyane Ibitaro binyuranye byiburengerazuba namajyaruguru birimo ibya Shyira bikorera mu karere ka Nyabihu, Ibitaro bya Nemba byo muri ka Gakenke, ibitaro bya Muhororo bikorera za Ngororero ndetse na za Kabaya byazaga gufatira umwuka kuru ruganda wo gufasha abari bugarijwe niki cyorezo cya Covid 19 kuko ngo hari abo basagaga basanganywe izindi ndwara zirimo izidakira bityo bigasabaga umwihariko wo kubavura no kubitaho.
Imwe mu miryango yarwaje abandimwe muri aka karere ka Musanze yashimye ingamba zinyuranye Leta yu Rwanda yagiye ishyiraho zigamije kurengera ubuzima bwabaturage mu gihe cya Covid 19, kuko ngo byari igihe kigoye bityo banifuza ko iyi gahunda yo kongera umwuka abarwayi bawukeneye cyane abarembye yagezwa no ku rwego rwibigo nderabuzima kuko hari ubwo boherezwa mu bitaro kandi baturuka kure bakagerayo banegekaye.
Icyifuzo Muganga Mukuru wIbitaro bya Ruhengeri Dr Muhire, yasobanuye ko Minisiteri yubuzima ibifite muri gahunda kugeza umuti wa oxygene ku rwego rwibigo nderabuzima ndetse no guhugura abaforomo babikoramo.
Kongera ubushobozi inganda zitunganya umwuka ufasha abarwayi guhumeka mu gihe bawukeneye, Dr Muhire yasobanuye ko mu gihe cya Covid 19 bitakozwe gusa mu bitaro bya Ruhengeri kuko hari handi mu bitaro byakozwe nko mu bitaro bya Gisenyi, ibya Kibuye, ibya Byumba bagenda bareba ibitaro binini bigira nimibare yabarwayi iri hejuru akaba aribyo bashyiramo izo nganda
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show