English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Huye: Yamusanze mu buriri bwa nyina aramucocanga kugeza apfuye.

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye iregwamo umuhungu w’imyaka 19 y’amavuko, ukekwaho gukubita no umugabo w’imyaka 55 bikamuviramo gupfa. Iyi dosiye yatzwe ku wa Gatatu, tariki ya 6 Ugushyingo 2024.

 René Iradukunda yakoreye icyaha mu Mudugudu wa Rugege, Akagari ka Muhembe, Umurenge wa Karama, mu Karere ka Gisagara ku itariki ya 31 Ukwakira 2024 ubwo yageraga mu rugo agasanga uwo mugabo mu cyumba cy’umubyeyi we (mama we) nk’uko iyi nkuru y’Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

Amakuru agera mu itangazamakuru avuga ko ibi byamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024. Ubwo umugabo witwa Emmanuel Mutunzi, ufite imyaka 55 ubwo yajyaga gusambanya umugore w’umupfakazi witwa Grâce Yankurije w’imyaka 43, yahuye n'uruvagusenya igihe yakoraga iki gikorwa, kubera ko umuhungu w'uyu mugore René Iradukunda ubwo yabagwaga gitumo yamukubise ifuni mu mutwe, ahita yitaba Imana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karama, Constantin Kalisa, yavuze ko iyo nkuru ari yo, kandi ko uwishe nyakwigendera yafashwe akaba ari mu maboko ya RIB.

Ku bijyanye n’ubutumwa agenera abaturage ayobora, yagize ati “Birinde kwihanira, n’abubatse ingo bareke guca inyuma abo bashakanye.”Yihanganishije kandi umuryango wabuze uwabo.

Ubwo yahatwaga ibibazo,  René Iradukunda yavuze ko yamukubise isuka bahingishaga, inshuro 7 mu mutwe, mu gatuza no mu mugongo ubwo yageragezaga gusohoka.

 René Iradukunda kandi  yanasobanuye ko yamuhoye ko yari amusanze aryamanye n’umubyeyi we mu buriri  kandi atari se, akanabisabira imbabazi.

Icyaha cyo gukubita umuntu ku bushake byateye urupfu akurikiranyweho giteganywa n’ ingingo ya 11 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Corneille Nanga wa M23, yatangaje ko bateganya gukomeza intambara kugeza i Kinshasa.

Akekwaho kwica umugore we nyuma yo kumukubita bakaryama agihumeka ariko bugacya yapfuye.

Amahano: Inkuru irambuye ku umugore wafashe nyina arimo gutanga ibyishimo ku mugabo we.

Pascal Habababyeyi wakoraga kuri Radio & TV10 mu kiganiro AHABONA yapfuye.

Huye: Umugore ukurikiranyweho kuzirika umwana we amaguru, amaboko no mu mavi yavuze icyabimuteye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-08 10:49:46 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Huye-Yamusanze-mu-buriri-bwa-nyina-aramucocanga-kugeza-apfuye.php