English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Humble Jizzo ntariyumvisha gutandukana kwa Safi Madiba n'umugore we


Ijambonews. 2020-08-22 14:57:43

Manzi James wamenyekanye mu itsinda rya Urban Boyz nka Humble Jizzo, yatangajeko atabyiyumvisha niba koko Safi yatandukanye n’umugore we bari bamaze imyaka itatu basezeranye kubana akaramata.

Niyibokora Safi wahoze mu itsinda rya Urban Boyz, niwe ubwe witangarije ko yatandukanye n’umugore we, Niyonizera Judith bakoze ubukwe Tariki 1 Ukwakira 2017 mu biganiro yahaye itangazamakuru ryo mu Rwanda, uyu mugabo yemejeko amaze amezi agera kuri 5 atabana n’umugore.

Humble Jizzo wahoze mu itsinda rimwe na Safi, arasa n’uwatunguwe n’iyi nkuru ahamyako ativumvisha niba koko Safi yatandukanye n’umugore we, wamuhesheje ibyangombwa bitumye uyu muhanzi kuri ubu ari muri Canada.

Humble Jizzo yifashishije ifoto ya Safi na Judith bakoze ubukwe yanditse agira ati “Sindabyiyumvisha pe!”

Mubitekerezo birenga 200 byashyizwe kuri iyi foto, wabonaga abenshi batishimiye amagambo yanditswe na Humble Jizzo, bagaragaza ko asa nuwashatse gukina Safi kumubyimba.

Uwitwa wizodamas yagize ati “Bibaho mubuzima ikindi agahwa kari kuwundi karahandurika ntabirenze“ Uwitwa neema_the_finegirl nawe yagize “Pole sana nshuti iyo nyirubwite yabivuze ntacyo warenzaho reka tubyakire gutyo ariko it’s sad story.”

Hari w’uwitwa cox_bloo nawe yagize ati “Uwabataye mwarabanye i Butare mukambukana Nyabarongo , urumva uriya bari bakimenyana yari kumugirira impuhwe amaze kwambuka Atlantique.”

Itsinda rya Urban Boys, ryari rigizwe n’abasore batatu aribo, Nizzo, Humble na Safi bemejeko ryasenyutse mumpera za 2017 mu myaka irenga umunani bari bamaranye bameze nk’abavandimwe, umwuka mubi wavutse muri iritsinda byatumye aba basore bose badacana uwaka, kuko Safi yanakoze ubukwe ntihagira numwe uhagaragara nk’abantu bahoze ari inshuti magara, ndetse ubwo Humble yakoraga ubukwe nawe mubukwe bwe Safi ntiyigeze ahagaragara.



Izindi nkuru wasoma

Umunya-Tunisia Ben Moussa ari mu biganiro na Police FC, iheruka gutandukana na Mashami Vincent.

Byiringiro Lague nyuma yo gutandukana na Sandvikens IF ashobora kwisanga muri Rayon Sports.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt igiye gutandukana nyuma y’imyaka 8 iri kuburanwaho.

USA: Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana na Sam Asghari mu mategeko.

Kiyovu Sports yahagaritse umutoza wayo Joslin Bipfubusa. Ese yaba ari inzira yo gutandukana na we?



Author: Ijambonews Published: 2020-08-22 14:57:43 CAT
Yasuwe: 1069


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Humble-Jizzo-ntariyumvisha-gutandukana-kwa-Safi-Madiba-numugore-we.php