English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt igiye gutandukana nyuma y’imyaka 8 iri kuburanwaho.

Umunyamategeko wa Angelina Jolie yatangaje ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt wari umugabo we, igiye kwemezwa mu buryo bw’amategeko nyuma y’imyaka umunani yose iri kuburanwaho.

Aba bakinnyi ba filimi bamamaye muri Hollywood, bamaze imyaka umunani batabana nk’umugore n’umugabo, ariko batarabona gatanya mu buryo bwemewe n’amategeko.

James Simon, Umunyamategeko wa Angelina Jolie mu itangazo rigufi yashyize hanze, yavuze ko gatanya y’uyu mukinnyikazi wa filimi na Brad Pitt yakunze kugarukwaho cyane mu itangazamakuru, cyera kabaye igiye kwemezwa kandi “ni kimwe mu bintu bimaze igihe kinini, mu rugendo rwatangiye mu myaka umunani ishize.”

James Simon yakomeje agira ati “Mu by’ukuri, Angelina yari amaze kurambirwa, ariko ubu arizera ko ibintu bigiye kurangira.”



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Volleyball: APR VC na Police VC zigiye gucakirana

DRC Gold Trading SA igiye gutanga igisubizo ku musaruro wa zahabu utubutse

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-31 18:13:27 CAT
Yasuwe: 93


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Couple-ya-Angelina-Jolie-na-Brad-Pitt-igiye-gutandukana-nyuma-yimyaka-8-iri-kuburanwaho.php