English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunya-Tunisia Ben Moussa ari mu biganiro na Police FC, iheruka gutandukana na Mashami Vincent.

Umutoza Ben Moussa ukomoka muri Tunisia wanatoje APR FC, ari mu biganiro n’ikipe ya Police FC iheruka gutandukana na Mashami Vincent.

Tariki 8 Mutarama 2025, nibwo ikipe ya Police FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mashami Vincent kubera umusaruro muke.

Ikipe ya Police FC yatangiye ibiganiro n’umutoza Ben Moussa ukomoka mu gihugu cya Tunisia akaba yaba umusimbura wa Mashami Vincent ndetse byagenda neza agatangirana n’imikino yo kwishyura.

Ben Moussa asanzwe azi shampiyona y’u Rwanda cyane kuko tariki 16 Ukwakira 2022 yagizwe umutoza mukuru wa APR FC asimbuye nyuma yuko uwari Umutoza Mukuru Mohammed Adil Erradi wari wahawe ibihano n’ikipe nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi.

Ben Moussa yahesheje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu Igikombe cya Shampiyona ya 2022-23 ntiyongererwa amasezerano ndetse agera no ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro aho yatsinzwe na Rayon Sports igitego 1-0.

Ben Moussa kandi nk’umutoza mpuzamahanga, umuntu yavuga ko Police FC imukeneye kuko ishaka umutoza w’igitsure ndetse wabasha gusubiza ibintu ku murongo akongera gushyira abakinnyi mu mwuka umwe no kubaremo ikizere nk’uko yabikoze muri APR FC akimara gufata ikipe.

Ikipe ya Police FC yashoje imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwana wa 4 n’amanota 23 mu mikino 15, ndetse ikaba yari mu makipe yatangiye neza shampiyona.



Izindi nkuru wasoma

Volleyball: APR VC na Police VC zigiye gucakirana

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika

AFC/ M23 yasobanuye impamvu nyamukuru yatumye isubika ibiganiro by’i Luanda

AFC/M23 yashyizeho umurongo mushya w’uko witeguye ibiganiro na Leta ya Congo i Luanda

Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro na M23: Impinduka mu mvugo ye?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-10 10:51:45 CAT
Yasuwe: 102


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/UmunyaTunisia-Ben-Moussa-ari-mu-biganiro-na-Police-FC-iheruka-gutandukana-na-Mashami-Vincent.php