English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

USA: Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana na Sam Asghari mu mategeko.

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yamaze gutandukana burundu mu buryo bw’amategeko na Sam Asghari nyuma y’igihe Urukiko rwiga kuri gatanya yabo.

Aba bombi babanye nk’umugore n’umugabo muri Kamena 2022 ariko muri Nyakanga 2023 bahita batandukana, ndetse muri Kanama 2023  Sam yahise agana inkiko avuga ko batagihuza.

TMZ iratangaza ko kuri uyu 02 Ukuboza 2024, ari bwo bombi bahawe gatanya, nyuma y’amezi 14 babana ariko kandi bakaba bari barahuye bwa mbere mu 2016 bahuriye mu birori bya  Slumber Party.

Britney Spears akaba yahawe gatanya ku munsi we w’amavuko, dore ko yujuje imyaka 43 akaba yayitangiye ari ingaragu. Bombi batandukanye nta mwana bafitanye.

Uyu muhanzikazi akaba ari inshuro ya Gatatu ahawe gatanya, dore ko yabanje gushyingiranwa na Kevin Federline babanye guhera mu 2004-2007 babyarana abahungu babiri Sean na Jayden, ndetse kandi yashakanye na Jason Alexander babanye amasaha 55 gusa.



Izindi nkuru wasoma

USA: Trump yashyiriyeho ibihano bikarishye urukiko rukomeye ku Isi arushinja ibyaha bikakaye.

Umuhanzikazi Spice Diana yanyomoje amakuru yavugaga ko yakoranye ubukwe n’Umugande.

APR FC yamaze kwibikaho rutahizamu Cheick Djibril Ouattara wakinnye muri Algeria.

Nyamasheke: Abantu 5 bafashwe basengera mu rugo mu buryo bunnyuranyije n'amategeko.

Umuhanzikazi Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we ukomoka muri Burkina Faso.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 10:30:48 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/USA-Umuhanzikazi-Britney-Spears-yamaze-gutandukana-na-Sam-Asghari-mu-mategeko.php