USA: Umuhanzikazi Britney Spears yamaze gutandukana na Sam Asghari mu mategeko.
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Britney Spears yamaze gutandukana burundu mu buryo bw’amategeko na Sam Asghari nyuma y’igihe Urukiko rwiga kuri gatanya yabo.
Aba bombi babanye nk’umugore n’umugabo muri Kamena 2022 ariko muri Nyakanga 2023 bahita batandukana, ndetse muri Kanama 2023 Sam yahise agana inkiko avuga ko batagihuza.
TMZ iratangaza ko kuri uyu 02 Ukuboza 2024, ari bwo bombi bahawe gatanya, nyuma y’amezi 14 babana ariko kandi bakaba bari barahuye bwa mbere mu 2016 bahuriye mu birori bya Slumber Party.
Britney Spears akaba yahawe gatanya ku munsi we w’amavuko, dore ko yujuje imyaka 43 akaba yayitangiye ari ingaragu. Bombi batandukanye nta mwana bafitanye.
Uyu muhanzikazi akaba ari inshuro ya Gatatu ahawe gatanya, dore ko yabanje gushyingiranwa na Kevin Federline babanye guhera mu 2004-2007 babyarana abahungu babiri Sean na Jayden, ndetse kandi yashakanye na Jason Alexander babanye amasaha 55 gusa.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show