English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mpayimana yabwiye abatuye i Musanze ko natorwa inyungu ku nguzanyo muri Banki izajya munsi ya 10% 

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yiyamamarije mu Karere ka Musanze, abwira abari bamukurikiye ko inguzanyo zo mu ma Banki zifite inyungu yo hejuru, ku buryo nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi 10%.

Muri santire ya Byangangabo, abaturage bitabiriye iki gikorwa ari benshi kugira ngo bumve imigabo n’imigambi y’uyu mukandida, bizabafashe guhitamo uwo babona ukwiye kuyobora u Rwanda.

Mpayimana Philippe uhatanira kuyobora u Rwanda yabwiye Abanya-Musanze ko afite ingingo 50 azashyira mu bikorwa nibamugirira icyizere bakamutorera kuyobora u Rwanda.

Muri izi ngingo yibanze ku zijyanye n’ubukungu aho yabwiye abaturage ba Musanze ko inguzanyo zo mu ma banki zifite inyungu yo hejuru ku buryo nibamutora inyungu ku nguzanyo izajya munsi ya 10%, gushyiraho uburyo bwo kurema imirimo myinshi, ingingo zirebana n’ububanyi n’amahanga aho avuga ko natorwa azatuma habaho Abadepite 2 bahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, gushyira imbaraga mu kwimakaza uburenganzira bw’umugore n’umwana.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe kandi yiyamamarije mu Murenge wa Cyanika muri Santire ya Kidaho mu Karere ka Burera.

Aha i Burera, Mpayimana Philippe mu migabo n’imigambi ye yibanze ku ngingo yo kuzafasha abaturage kubona amazi mu ngo zabo, guteza imbere umuryango cyane hubahirizwa uburenga bw’umugore n’umwana.

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe amaze kwiyamamariza mu Turere 8, afite intego yo kuzagera mu Turere twose tw'Igihugu abwira abaturage imigabo n'imigambi azabagezaho, nibaramuka bamutoreye kuyobora u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga ku Banyarwanda baba mu Gihugu, no ku wa 14 Nyakanga 2024 ku baba mu mahanga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

ITANGAZO RYA CYAMUNAYA Y'IMITUNGO ITIMUKANWA IHEREREYE GASABO MURI KIGALI

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 09:04:35 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mpayimana-yabwiye-abatuye-i-Musanze-ko-natorwa-inyungu-ku-nguzanyo-muri-Banki-izajya-munsi-ya-10-.php