Abasirikare 50 barimo na ba Ofisiye ba RDF basoje amasomo muri Uganda
Ku wa Kane tariki ya 27 Kamena ba Ofisiye ba RDF Maj Gen Maj Corneille Ntaganira na Maj JDD Nkubiri,bahawe impamyabumenyi mu ishuri rikuru ryo kuyobora n'abakozi(Senior Command and Staff College) rya Uganda riherereye i Kimaka muri Uganda.
Ni umuhango witabiriwe na Brig Gen Andrew Nyamvumba,Umuyobozi w'ishuri nk'iri ry'igisirikare cy'u Rwanda, ndetse na Comdt RDFCSC,Attache militaire muri ambasade y'u Rwanda Col Ruzindana na Lt Col B Mpamira ukuriye abakozi muri DRF Command and Staff Collage.
Minisitiri w'ingabo wa Uganda Hon.Sarah Mateke Nyirabashitsi,ubwo yari ayoboye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku basirikare bakuru 50 mu mu cyiciro cya 19/23-24 mu Ishuri rikuru rya Command and Staff Collage (SCSC) Kimaka mu mujyi wa Jinja,yavuze ko kwigira hamwe kw'ibisirikare by'igihugu bitandukanye by'inshuti byongera imyumvire imwe mu guhangana n'ibibazo mpuzamahanga n'ibyaha byambukiranya imipaka.
Minisitiri kandi yavuze ko yishimira ejo hazaza ha Uganda mu bijyanye n'umutekano hashingiwe ku kuba bafite uburyo bwo gukemura ibibazo bishya by'umutekano bifatika kandi bigaragara.
Yakomeje agira ati"Minisiteri y'ingabo ishinzwe gushaka ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bya gisirikare ndetse n'ibitari ibya gisirikare kandi ihuza imikorere n'amahanga n'ubushobozi bw'abakozi bwo gukorera hakurya y'imipaka hagamijwe amahoro n'ituze.
Yashimiye kandi uruhare rw'umutekano mu kuzamura ubukungu n'iterambere Ati" Umutekano ni inkingi y'ingenzi y'iterambere igomba kubungabunga kugirango ijyane n'ibibazo by'umutekano buhinduka.
Abahawe impamyabumenyi bagizwe n’abasirikare bakuru baturutse mu Burundi, Kenya, Malawi, u Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, ndetse n’igihugu cyakiriye, Uganda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show