Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka
Mu mujyi wa Goma wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, havumbuwe ikirundo cy'intwaro zigizwe n'amasasu cyikaba cyavumbuwe n'abantu bakoraga imirimo y'amaboko bacukura maze baza kuyagwaho.
Amakuru avuga ko aya masasu yavumbuwe kuwa kabiri w’ iki cyumweru turimo mu gace gaherereye mu majyaruguru y’ uburengerazuba bw’ umujyi wa Goma muri Karitsiye ya Lac Vert mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru atabye mu butaka.
Ubwo itsinda ry’ abantu barimo bakora imirimo y’ amaboko yo gucukura ahantu barimo batunganya nibwo baguye bitunguranye kuri iki gipfunyika cy’ amasasu agera kuri 500 atabye mu butaka kandi akiri mashya.
Benshi mu baturage baturiye umujyi wa Goma bavuze ko batekereza ko ayo masasu yaba yarahishwe m’ ubutaka bishoboka ko ari ay’ udutsiko tw’amabandi asanzwe yibisha intwaro ari nabo bashinjwa guhungabany umutekano muri uyu mujyi.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko icyo gipfunyika cy’ amasasu cyahise gishyikirizwa inzego z’ umutekano nkuko ababibonye babivuga, itahurwa ry’ ayo masasu ryahuriranye n’ gikorwa cyo kugenzura ibinyabiziga byose byo muri uyu mujyi ko nta ntwaro zibikwamo cyatangiye ku mugoroba wo kuwa kabiri w’ iki cyumweru.
Igikorwa cyo kugenzura ibi binyabiziga kikazajya kibera ahantu hahurira imodoka zivuye ahantu hatandukanye mu mahuriro y’ imihanda, mu rwego rwo kureba ko nta ntwaro zinjiye mu mujyi wa Goma mu buryo budakurikije amategeko.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show