Abashoye imari i Kibeho barishimira agatubutse basigiwe n'abaje ku butaka butagatifu
I Kibeho, ahamaze kumenyerwa kwakira ibihumbi by'abantu baturutse imihanda yose baba abo mu gihugu imbere, abo mu karere u Rwanda ruhereyemo n'abo mu mahanga ya kure. Benshi baba bafite amatsiko yo gusura bwa mbere aka gace kahawe izina ry'ubutaka butagatifu n'ubwo hari n'abahaza inshuro zirenze imwe.
Uru rujya n'uruza ariko hari abarebye kure barubyaza umusaruro kuko usanga bamwe barahanze imirimo ibyara inyungu. Ibikorwa by'ubucuruzi byiganje i Kibeho bishingiye kuri serivisi zo kwakira abantu nk'amahoteli, inzu zicuruza ibiribwa, izicuruza ikawa n'izindi serivisi kandi zunguka agatubutse: abatinyutse bagashora imari i Kibeho bavuga ko baticuza na gato kuko icyashara kiboneka.
Usibye abashoye imari i Kibeho, no mu mugi wa Kigali cyangwa mu nzira zaho naho ntibabura kubona ku mafaranga y'abahanyura kuko benshi banahacumbika. Abashoramari mu Mujyi wa Kigali nabo bashimangira ko kuba Kibeho ikomeje gusurwa nabo bagerwaho n'inyungu z'abajyayo n'abavayo barimo n'abanyamahanga cyane ko hari n'ababaha serivisi zo kubatwara.
Mu minsi ibanziriza n'ikurikira tariki ya 15 z'ukwezi kwa Munani buri mwaka, umunsi ufatwa nk'uwijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ku Bakristo Gatolika, benshi mu Banyarwanda n'abanyamahanga bakunze kwerekeza i Kibeho kubera amateka y'amabonekerwa yahabaye guhera mu mwaka wa 1981.
N'ubwo ari urugendo nyobokamana ruba rukorwa, ba rwiyemezamirimo bakomeza kwagura ibitekerezo bisubiza ibibazo by'abasura Kibeho.
Ku munsi wa Asomusiyo i Kibeho hasanzwe hateranira ababarirwa mu 50,000 ni mu gihe kuri iyi nshuro hateraniye abikubye hafi kabiri.
Murwanashyaka Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko mu gitaramo cya Asomusiyo cyo ku mugoroba wo ku itariki 14 Kanama 2024 kitabiriwe n’ababarirwa mu 55,000 mu gihe Akarere kari kiteze abasaga 25,000 muri icyo gitaramo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show