English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze icyavuye mu kuvanga ingabo za RPA n'izari iza FAR

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Brig. Gen. Ronald Rwivanga yagaragaje ko icyemezo cyo kuvanga ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n’izari iza FAR zari zimaze gutsindwa byabaye intangiriro nziza yo kunga Abanyarwanda.

Mu 1994 ubwo Ingabo za RPA zari zimaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, FPR Inkotanyi yabonye ko hakenewe imbaraga zizafasha kubaka u Rwanda, ibyatumye biyemeza kwinjiza abahoze ari ingabo za FAR mu gisirikare cya RPA cyari kigiye kuba ingabo z’igihugu.

Ababarirwa mu bihumbi binjijwe mu ngabo mu gihe abandi bashatse gusubira mu buzima bwa gisivili na bo bafashijwe gusubira mu miryango baturukagamo.

Mu kiganiro na The New Times, Brig. Gen Ronald Rwivanga yagaragaje ko uko guhuza abasirikare bari bahanganye byagize akamaro gakomeye mu rugendo rwo kongera kubaka ubumwe no guhuza Abanyarwanda.

Ati “Byatangiye na mbere, ariko bihera mu buryo bwa Politiki kuko hari nk’abari bafungiwe muri Gereza ya Ruhengeri twabashije kwinjiza mu ngabo zacu, ibyo byaradufashije cyane mu gukuraho ibyo byatumaga tubona ko dutandukanye. Ibyo byakomeje gukorwa kugeza ubwo dufashe ubutegetsi mu 1994 byabaye inkingi mwikorezi yo kongera kunga Abanyarwanda.”

Yakomeje ati “Igisirikare cya FAR cyahujwe na RPA twubaka igisirikare gikomeye kidashingira ku bwoko, ahubwo tureba ko twese turi Abanyarwanda dushobora gukorera hamwe mu kubaka igihugu.”

Inyungu ikomeye cyane muri politiki yavuye mu guhuza ingabo, ni uko byabaye umusingi wo kubakiraho u Rwanda rwasenyutse kubera Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha kubaka umuryango nyarwanda mushya udaheza umuturage uwo ariwe wese.

Brig. Gen. Rwivanga yagaragaje ko abari baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagejejwe mu nkiko bagahanwa ariko abatarayikoze bemeye gukomeza kubaka igihugu bari mu ngabo bahawe ikaze.

Ati “Iyo igisirikare cyunze ubumwe n’abandi bakurikira uwo murongo. Igisirikare cyashyizeho urugero rwiza cyinjiza abantu benshi bashoboka bari mu ngabo twarwanaga. Buriya igisirikare ni indorerwamo ya sosiyete. Byagize uruhare runini mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Yagaragaje ko ari igikorwa cyakomeje gukorwa kuko kuri ubu habarurwa nibura abarenga ibihumbi 47 binjijwe mu ngabo binyuze muri ubwo buryo barimo n’abavuye mu mitwe yitwaje intwaro nka FDLR n’indi inyuranye.



Izindi nkuru wasoma

Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze icyavuye mu kuvanga ingabo za RPA n'izari iza FAR

Ruto yavuze ko Kenya igiye kujya mu bihe bibi bitigeze kubaho bitewe n'imyenda ifite

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo

Iran yateguje Ingabo za Israel guhura n'intambara iteye ubwoba

Twagize ingabo z’intare ziyobowe n’intare- Paul Kagame yiyamamaza



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-05 09:51:27 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Brig-Gen-Ronald-Rwivanga-yavuze-icyavuye-mu-kuvanga-ingabo-za-RPA-nizari-iza-FAR.php