Gakenke:Inzu zirindwi zarigitiye mu musozi abahatuye bahita bimurwa igitaraganya
Umusozi wo mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Mugunga witse, inzu zirindwi zihita zirigita inzindi 19 abazituyemo bahita bimurwa igitaraganya.
Ubuyobozi bw'ako Karere butangazako umwe mu baturage yahise ajyanwa mu bitaro kubera guhungabanywa n'ibyo yabonye.
Amakuru avugako uyu musozi watangiye kugaragaza ibimenyetso byo kwika mu mpera z'icyumweru gishize.
Kuva icyo gihe Ubuyobozi bw'ako Karere bwatangiye kwimura bamwe mu batuye kuri uyu musozi kugirango hirindwe ko uwo musozi watwara ubuzima bw'abo.
Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke Mukandayisenga Vestine yaganiriye n'UMUSEKE dukesha iyi nkuru, yavuzeko bihutiye gufasha abaturage bari bahatuye bose kuko ubu bari kuba bameze nabi.
Ati" Ahantu haridutse babura buri kwimwe bari bafite. Ni imiryango 26 yahuye n'iki kibazo inzu zirindwi zahise zigenda izindi 19 abazituye duhita tubimura ariko ubu bose bameze neza.
Kugeza ubu imiryango 26 niyo yagizweho ingaruka no kwika k'uwo musozi, kandi Akarere ka Gakenke kakaba kabashakiye aho kuba bacumbikiwe mu gihe hagitegerejwe ubundi bufasha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show