English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ghana:Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi

Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Meek Mill wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana, yasangije amashusho y’indirimbo yafatiye mu murwa mukuru Accra, ariko hakabamo amashusho make atishimiwe n’abaturage.

Ayo mashusho Meek yasabiye imbabazi yerekana imbere mu nzu ya ‘Jubille House’, ari na yo ngoro ya Perezida w’iki Gihugu.

Ni mugihe andi mashusho yerekana uyu muraperi yakoresheje amugaragaza ari kuri podium yakoreshejwe na Perezida Nana Akufo-Addo, ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu.

Abaturage ba Ghana bakimara kubona ayo mashusho bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe na Meek Mill, bavuga ko ari agasuzuguro kuri Perezida w’Igihugu cyabo.

Benshi babinenze bavugaga ko gufatira amashusho muri iyi nyubako ari ukurenga ku mategeko, mu gihe batanumva uburyo Meek yemerewe gufatira amashusho aho hantu hubashywe cyane.

Meek Mill yahise ajya kuri twitter asaba imbabazi, agira ati “Ndasaba imbabazi abaturage niba ari agasuzuguro! Ku baturage ba Ghana nta videwo nashyize hanze igamije gusuzugura abaturage ba Ghana”.

Yavuze ko nk’umuhanzi kwari uguhuza umuziki ndetse n’ubugeni bugamije guhuza umugabane wa Afurika na Amerika, ndetse ko nk’umuntu wakuriye muri Amerika kugeza ku myaka irenga 30, Atari azi neza imibereho y’abaturage bo muri Ghana.

Meek Mill yemeye kandi ko abayobozi bo mu biro bya Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, batari bazi ko arimo gufata amashusho, ndetse ko yahise ayakura ku mbuga nkoranyambaga.

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Papa Fransisko yasabye amahanga gucukumbura neza niba Leta ya Israel itari gukora Jenoside.

Brundi: Imfungwa zirenga ibihumbi 5000 zahawe imbabazi mu rwego rwo kugabanya igihombo.

Mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Fatakumavuta The Ben yamusabiye imbabazi.

Iburengerazuba: Polisi yasabye abaturage kwirinda ubusinzi batwaye ibinyabiziga.

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-01-11 15:49:31 CAT
Yasuwe: 186


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GhanaUmuraperi-Meek-Mill-yasabye-imbabazi.php