English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Sena y’u Rwanda yasabye kwimura abaturage bose batuye ku birwa uretse ku Nkombo 

Inteko rusange ya Sena yatangaje ko Ikirwa cya Nkombo ari cyo gikwiye guturwa cyonyine, mu gihe ibindi birwa 13 bisigaye bikwiye kwimurwaho abaturage kuko bitujuje ibyangombwa nk’ibikorwa remezo n’amahirwe yo kubona serivisi z’ibanze.

Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu yasabye kwimura abaturage 6,909 batuye ku birwa 12 yasuye. Yemeje ko hagomba gushyirwaho uburyo bwo kubimura buhoro buhoro, bagatura ku Nkombo ifite ibikorwa remezo, ubuyobozi n’umutekano nk’ibiri mu Mirenge yo ku mugabane.

Senateri Umuhire Adrie yavuze ko ibibazo bikomeye byagaragaye mu birwa ari ukubura amashuri ahagije, amazi meza, umuriro w’amashanyarazi n’izindi serivisi z’ibanze. Yavuze kandi ko kwimura imiryango mike isigaye ku birwa birimo nka Birwa 1 byoroshye kurusha kuhageza serivisi n’ibikorwa remezo bikenewe.

MINALOC yavuze ko mu birwa 14 bituwe, 11 ari byo bikwiye kwimurwaho abaturage, hasigara gusa ibirwa bitatu: Nkombo, Bugarura na Birwa 1. Ariko Sena yo isanga na Bugarura na Birwa 1 bidakwiye gukomeza guturwa kuko n’ababituye bahora bajya gushakira serivisi ahandi, ndetse bikaba biri ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ikirwa cya Bugarura na Birwa 1 byasabwe gukurwaho abaturage bigakoreshwa mu bukerarugendo no kubungabunga ibidukikije. Sena yavuze ko ibi birwa bishobora kugirwa igice cya pariki y’ibirwa, kandi bigabywemo imishinga y’ishoramari itangiza ibidukikije.

Muri rusange, mu Rwanda hari ibirwa 148 ariko 14 ni byo bituwe. Komisiyo yasuye 12 muri byo, birimo ibirwa biri mu biyaga bya Kivu, Ruhondo, Burera na Rweru. Nkombo n’Ishywa ni byo bitari byasuwe icyo gihe.

Uretse ibibazo by’ibikorwa remezo, ibindi bibazo birimo ubucucike, kutubahiriza imbago z’ibiyaga, akajagari mu igura n’igurisha ry’ubutaka, no kubura ibyangombwa by’ubutaka. Abatuye ibi birwa banavuzweho gukomeza kubaho mu bwigunge, badashobora kubona amahirwe y’indi mirimo itari ubuhinzi nubworozi.



Izindi nkuru wasoma

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko y’u Rwanda bikomeje gutumbagira

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Abanyeshuri b’u Rwanda bakomeje gutsindirwa mu mibare n’ubugenge , Leta irateganya iki?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-24 14:34:28 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Sena-yu-Rwanda-yasabye-kwimura-abaturage-bose-batuye-ku-birwa-uretse-ku-Nkombo-.php