English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Ku wa 9 Nzeri 2025, umujyi wa Doha muri Qatar wibasiwe n’igitero cy’indege cyagabwe na Israel, gihitana bamwe mu bayobozi ba Hamas ndetse n’abandi bantu bari hafi yabo. Iki gitero cyabaye mu gihe hashize iminsi habaye  ibiganiro bigamije gushiraho agahenge mu ntambara ihuje Israel na Hamas, byari biyobowe n’igihugu cya Qatar gifatwa nk’umuhuza w’ibiganiro muri ako karere.

Amakuru aturuka mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko igitero cyari kigendereye abayobozi bakuru ba Hamas bari mu nama, barimo Khalil al-Hayya, umwe mu bayobozi bakomeye b’ishami rya politiki ya Hamas, n’abandi bafatanyabikorwa b’inshuti ze za hafi. Hamas ivuga ko bamwe mu bayobozi bakuru barokotse, ariko hari abo mu miryango yabo, abarinzi ndetse n’abakozi b’umutekano ba Qatar bahasize ubuzima.

Israel yemeye ko ari yo yagabye igitero, ivuga ko yari igamije kwica abayobozi bateguraga ibikorwa by’iterabwoba. Cyahitanye abantu barindwi barimo umwana wa Khalil al-Hayya, umurinzi we n’abandi bakorana bya hafi. Hari n’abakomerekejwe  n’icyo gitero, ibyo byose byabaye mu gace gakunze kwakira abayobozi n’abanyacyubahiro bo muri Qatar.

Uko Qatar n’amahanga babyakiriye

Qatar yahise yamagana icyo gitero igita “iki ni igikorwa cyo guhungabanya ubusugire bw’igihugu”, ivuga ko kibangamiye amategeko mpuzamahanga ndetse kikaba gishobora gusenya intambwe yari imaze guterwa mu biganiro by’amahoro. Bimwe mu bihugu byo mu karere ndetse n’imiryango mpuzamahanga byamaganye icyo gitero, bivuga ko gishobora kongera ubushyamirane hagati ya Israel n’abaturanyi bayo.

Impaka ku mahoro mu karere

Iki gitero cyashyize mu kaga ibiganiro byari bigamije guhagarika intambara hagati ya Israel na Hamas. Abasesenguzi bavuga ko gishobora gutuma Hamas irushaho gukomera ku myumvire yayo, mu gihe Qatar na Amerika bishobora kugorwa no kugarura icyizere mu biganiro byo kugarura amahoro.

 



Izindi nkuru wasoma

Ibyo mutamenye ku gitero Israel yagabye ku bayobozi bakuru ba Hamas muri Qatar

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Israel yemeye kwitabira ibiganiro bishobora gushira iherezo ku ntambara



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-09-11 06:25:44 CAT
Yasuwe: 21


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibyo-mutamenye-ku-gitero-Israel-yagabye-ku-bayobozi-bakuru-ba-Hamas-muri-Qatar.php