English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gatsibo-Kiramuruzi:Ibizungerezi bifatira imiti ya SIDA kure yaho bituye bikomeje guteza inkeke

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi bavuga ko batewe inkeke na bimwe mu bizungerezi(abakobwa n'abagore beza) banduye Virusi Itera SIDA ariko bafashe inzira yo kujya gufatira imiti aho batabazi mu tundi turere bakagaruka kuryohereza muri Kiramuruzi kuko bashobora gukomeza gukongeza abatarandura.

Ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwateguwe na Minisiteri y'Ubuzima MINISANTE ibinyujije mu kigo gishinzwe ubuzima RBC ku bufatanye n'abafatanyabikorwa bayo barimo Strive Foundation, AHF RWANDA,ABBORT byagaragaye ko hari abaturage biganjemo abakobwa bafatira imiti aho batabazi.

Abaturage bavuganye n'itangazamakuru bavuze ko aka gace ka Kiramuruzi kiganjemo ubucuruzi ndetse gashyuha cyane kuburyo n'abakora uburaya usanga bahari ku bwinshi.

Muri bo ngo umubare munini mu banduye Virusi Itera SIDA bahisemo gufatira imiti mu turere baturanye harimo Nyagatare,Kayonza hari n'abajya Kigali kugira abakiliya batabacikaho.

Umwe yagize ati:"hari benshi tuzi bafatira imiti kure cyane batabazi,ibi bituma bavayo bagakomeza ubusambanyi,kandi Niba mwumvikanye mugakira amaturu nk'atatu iya kane byakugora kuba ugikoresha agakingirizo,ibi biduteye ubwoba cyane turasaba ko bakwigishwa atari ibyo bazatumara."

Kalisa Claude ni umwe mu baturage batuye Kiramuruzi avuga ko hari abiyita abasirimu batinya gufatira imiti aho batuye bakajya ahandi ugasanga nibo ahanini abashaka kwinezeza birukiraho.

Agira ati:"Virusi Itera SIDA hano iravuza ubuhuha usanga abo twita ko basirimutse bajya gufatira imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA kure,ugasanga nibo bari gushakishwa mu kwimara irari hakwiye kugira igikorwa bitari ibyo baratwanduza turi benshi."

Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya GAKENKE giherereye Kiramuruzi muri Gatsibo Nzabakurana Innocent yemeza ko hari abantu nabo abona baturuka hirya no hino baje gufatira imiti aho ayoboye.

Agira ati:"Kuri twe gufatira imiti ahandi si ikibazo hose serivisi ni zimwe,akenshi abakiliya bakunze kwitwaza ko ikigo nderabuzima kiri kure ariko hakwiye gukomeza ubukangurambaga kuba wakwandura Virusi Itera SIDA ntibikwiye gutuma wiheza,kuba abantu babimenye ntibikwiye kuba ikibazo ahubwo ukwiye kuba intangarugero mu gukangurira abandi kureka imibonano mpuzabitsina idakingiye."

Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Mukamana Marceline yemeza ko gufatira imiti kure Aho batakuzi batanazi ko wanduye ari ukwiha akato kuko uwanduye ari umuntu nk'abandi.

Agira ati:"ntabwo dufite ingero nyinshi z'abajya gufatira imiti ahandi ariko barahari mbere na mbere bagomba kumenya ko ari ukwiha akato ubwabo,nsaba buri wese kwirinda Virusi Itera SIDA kuko iracyahari,ntipimishwa ijisho buri wese amenye uko ahagaze afate ingamba bitewe n'uko ahagaze ariko twirinde tunarinde n'abandi ,twifate nibyanga dukoresha agakingirizo,n'abanduye bafate imiti kandi birinde kwanduza abandi."

Kugeza ubu Virusi Itera SIDA yiganje mu rubyiruko kuva ku myaka 15,Aho usanga abakobwa bafite ubwiganze kurusha abahungu,ni mu gihe leta y'u Rwanda yihaye gahunda ko mu mwaka wa 2030 nta SIDA izaba ikibarizwa ku butaka bw'i Rwanda ari nayo mpamvu ubukangurambaga bukomeje kwiyongera ngo buri wese iki kibazo akigire icye.



Izindi nkuru wasoma

Donald Trump akomeje gucuruza Bibiliya mu rwego rwo kureshya abakirisito ngo bazamutore

Rwanda:Kuki Akato n’ihezwa bigikorerwa abafite virusi itera SIDA?

Ibikomeje gukorwa n'inyeshyamba za ADF muri DRC byarenze uruvugiro

Rubavu:PSF yatanze arenga miliyoni 30 mu kuremera abarokotse no kubaha igishoro

Gatsibo-Kiramuruzi:Ibizungerezi bifatira imiti ya SIDA kure yaho bituye bikomeje guteza inkeke



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-20 03:48:48 CAT
Yasuwe: 330


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GatsiboKiramuruziIbizungerezi-bifatira-imiti-ya-Virusi-Itera-SIDA-bikayifatira-ahandi-bikagaruka-kuryoshya-biteje-inkeke.php