Gakenke:Ubuyobozi bwagarutse ku mugabo uvuga ko yarwanye n'ingwe kugeza ayishe
Nyirarukundo Flavier yatangaje benshi kubera inkuru iteye ubwoba yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko uyu mugabo yarwanye n'ingwe akayica bigatuma agira ibikomere byatumye ajyanwa mu bitaro nyamara ubuyobozi buhakana aya amakuru.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Cyabingo, bwagaragaje ko Nyirarukundo Flavier atigeze arwana n'Ingwe ko ahubwo basanze ari Inturo yarwanye nayo.
Amakuru avuga ko Nyirarukundo yarwanye n'ingwe yari igiye kumurira inkwavu, iyi nkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z'icyumweru gishize, uyu mugabo yumvikanye asaba ubufasha ngo ashobore kwivuza aho yakomeretse.
Nyirarukundo Flavier w'imyaka 26 yabwiye Flash TV ko yarwanye n'igisimba cya mbere akacyica hakaza n'icya kabiri akacyica.
Ati"Twararwanye birankubitagura mba ibisebe.Naracyishe ndagishyingura bucyeye mu gitondo haza ikindi gisimba nacyo ndacyica."
Inzego zibanze mu gace Nyirarukundo Flavier atuyemo zo zagaragaje ko atigeze arwana n'ingwe ko ahubwo ari injangwe yishe yari ije ku murira inkwavu.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke bubinjujije kuri konti ya Twitter bwatangaje ko ibyo uyu muturage yavuze bitabayeho.
Buti “Aya makuru ntabwo ari ukuri, ni ikinyoma cyambaye ubusa. Icyongeyeho nta Kigo Nderabuzima cyitwa Muramba kibarizwa muri Gakenke.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show