Muhanga:Umugabo yatwitse inzu ye arayota nyuma yo guhaga agasembuye
Umugabo witwa Havugimana Silas w'imyaka 55 yakongeje inzu ye irashya bitewe n'ubusinzi ndetse n'itabi yanywaga.
Havugimana atuye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye Akagali ka Remera ari naho inzu ye iherereye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude yemeje aya makuru aho yavuze ko uyu mugabo yatwitse inzu ye bitewe n'ubusinzi bukabije.
Ati"Amakuru dufite ni uko Havugimana yatwitse urugo rwe mu ma saa kumi za mugitondo, akoresheje itabi kandi ubuyobozi bwamugezeho bugasanga yari yanyoye inzoga nyinshi.”
Nshimiyimana avuga ko basanga ari impanuka yaturutse ku kuba yari yanyoye.uyu muyobozi avuga ko ibi byababye mu masaha ya saa kumi za mu gitondo.
Ati “Tumaze kumufasha kuzimya ni bwo twamubajije tugira ngo tumenye niba yaba yatwitse urugo rwe ku bushake, maze atubwira ko yari arimo kunywa itabi riramucika rigwa ku rugo ruhita rufatwa agorwa no kuzimya kubera imbaraga nkeya.”
Nshimiyimana agira inama abantu kujya banywa mu rugero.
Agira ati “Abantu banywa inzoga ndabagira inama yo kuzinywa mu rugero, kuko Havugimana iyo aza kuba yanyoye mu rugero ntabwo urugo rwe rwari gushya atarabasha kuruzimya. Ikindi navuga nugusaba abantu kugabanya amasaha bakoresha banywa inzoga, ahubwo bakayakoresha bitabira umurimo”.
Ivomo:Umuseke
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show