English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umugabo n'umugore batahuwe bashaka kugurisha umwana wabo 

Muri Nigeria umugabo n'umugore we baguwe gitumo bashaka kugurisha umwana wabo, nyuma yuko umugabo ashutse umugore we ngo bagurishe umwana wabo kugirango umugabo  abone amafaranga yo kumujyana mu bihugu by'amahaga.

Ku wa kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo umugabo yahishyuye uburyo ariwe wazanye igitekerezo cyo kugurisha umwana wabo ufite imyaka ibiri y'amavuko.

Polisi yo muri icyo gihugu yatangaje ko umugabo n'umugore we wafunzwe ku wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga ubwo umugambi wabo wo kugirisha umwana wari uburijwemo.

Amakuru yatangajwe na polisi y’i Lagos muri Nigeria avuga ko abatawe muri yombi ari Uchenna Eziekwe w’imyaka 28, n’umugore we Chineye w’imyaka 22. Bakaba barafashwe ubwo bajyaga gusaba amakuru y’ukuntu baragurisha umwana w’umuhungu bibarutse mu bitaro bya Isolo General Hospital.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Uchenna Eziekwe yakomeje asobanura ko yabonye nta buryo yakabya inzozi ze zo kujya mu mahanga kugira ngo arwanye ubukene, bityo yumvisha umugore we ko bagomba kugurisha uwo babyaye n’uko maze babyemeranyaho.

Iperereza rirakomeje kugirango hatahurwe abandi baba bihishe inyuma y'iyi migambi mu gihe umwana we  yarikowe n'inzego zishinzwe umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Umutwe w’umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wabonetse mu musarane.

Umugabo yiyiciye umwana we w’amezi 8 amukubise umwase mu gihorihori.

Musanze: Umugabo yakubiswe iz’akabwana kugeza ashizemo umwuka.

Umwana w’umukobwa aracyagorwa no kubona COTEX mu gihe cy’imihango – Inabaza.

Byumba: Umugabo afunzwe akekwaho kwica umwana w’imyaka 8 amuziza amatunda.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-12 10:17:44 CAT
Yasuwe: 122


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umugabo-numugore-batahuwe-bashaka-kugurisha-umwana-wabo-.php