English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke: Ubugome bw’umukozi wivuganye shebuja akamujugunya mu musarani

Umusore w’imyaka 27 wo mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bukomeye yakoreye uwari umukoresha we, amwica amukubise umuhini mu mutwe hanyuma akamujugunya mu musarani ari mu mufuka munini, nyuma yo kumuboha amaguru n’amaboko.

Ibi byabaye tariki ya 2 Gashyantare 2025, nk’uko byemezwa n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bwamaze no gushyikirizwa dosiye ye.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera yamenyekanye nyuma y’uko umuhungu we n’abaturanyi babuze nyir’urugo, bagasanga imyambaro ye – ipantaro, ishati n’inkweto – mu rugo, ariko nyiri byo adahari. Mu gushakisha, umurambo we waje gusangwa mu musarani uri mu mufuka, bigaragara ko yakubiswe cyane ndetse anahambiriwe.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko uyu musore yemeye icyaha akavuga ko yamwishe agamije kwigarurira bimwe mu mutungo wa nyakwigendera, dore ko yari asanzwe acunga ibikorwa bye by’ubuhinzi n’ubworozi.

Itegeko No 68/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 107, riteganya ko uwica undi abishaka ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Gakenke: Ubugome bw’umukozi wivuganye shebuja akamujugunya mu musarani

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Gakenke: Inyamanswa z’inkazi zongeye kwica ihene eshanu.

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi babiri barimo umusore n’inkumi barapfa.

Musanze: Yasazwe mu rugo rw’indaya yapfuye, bikekwa ko ariwe wamwivuganye.



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-11 20:24:04 CAT
Yasuwe: 136


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gakenke-Ubugome-bwumukozi-wivuganye-shebuja-akamujugunya-mu-musarani.php