English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke: Imodoka yaguye mu mugezi  babiri barimo umusore n’inkumi barapfa.

Imodoka ya Jeep Nissan yakoraga urugendo Kigali-Musanze yakoze impanuka  aho yataye umuhanda imanuka mu mukingo igwa mu mugezi utemba wa base, umusore n’umukobwa bari bayirimo bahita bapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, bibera mu karere ka Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka Buheta mu mudugudu wa Bucuro.

Umuyobozi w’akarere ka Gakenke, MUKANDAYISENGA Vestine  yemeje ayamakuru avuga ko impanuka yabaye anihanganisha umuryango w’abitabye Imana.

Ati ‘’Nibyo impanuka yabaye! Ubu bamaze gukurwa mu modoka. Abitabye Imana bahise bajyanwa ku bitaro bya Nemba, twihanganishije imiryango yababuze ababo.’’

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Supertandant de Polisi Jean Bosco MWISENEZA  avuga ko  abantu babiri bose bari muri iyi modoka bahise babura ubuzima.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru imodoka yari ikiri mu mazi hari gushakishwa ubyo yavamo ndetse ahabereye iyi manuka hari hageze inzego z’umutekano zatangiye gukora iperereza jyimbitse ngo hamenyekane  icyateye iyi mpanuka.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Amayobera ku rupfu rw’umusore w’imyaka 27 wasazwe yapfiriye muri santere ya Byangabo

Muhanga: Ibyihishe inyuma y’urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe yapfiriye mu kiziriko

Karongi: Uko urupfu rw’umusore warwaniraga telefone ku kabari rwavuyemo icyaha gikomeye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-08 10:34:29 CAT
Yasuwe: 182


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gakenke-Imodoka-yaguye-mu-mugezi--babiri-barimo-umusore-ninkumi-barapfa.php