English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze: Yasazwe mu rugo rw’indaya yapfuye, bikekwa ko ariwe wamwivuganye.

Umurambo wa Sebuyuki  wasazwe mu Karere ka Musanze mu  Murenge wa Kimonyi, mu Kagari ka Buramira, Umudugudu wa Kabaya, bikaba bikekwa ko yaba yishwe n’indaya.

Nyakwigendera yari mu kigero cy’imyaka 22 y’amavuko, asangwa mu rugo rw’umugore witwa  Petronille Nyirabagenzi.

Amakuru Ijambo.net yamenye nuko  aba bombi  biriwe basangira inzoga mwijoro rya keye ryo ku wa 13 Ukwakira, bwacya abaturage bagatungurwa no kubona umurambo wa Sebuyuki ku muryango wa Nyirabagenzi ari nawe ukekwaho kuba nyirabayazana.

Ibyo abaturage batangaje kuri iki kibazo

Bizimana Jean Bosco yagize ati: “Ejo aba bantu bombi biriwe basangira inzoga ariko dutangajwe no kubona umurambo wa Sebuyuki ku rugo rw’uyu mugore, ibi bintu ntibisobanutse kandi biratubabaje cyane.”

Bizimana akomeza avuga ko uwo mugore atari ubwa mbere ashatse kwica umuntu kuko yigeze gusuka amazi ashyushye ku mugabo bari barashakanye mbere.

Yagize ati: “Uyu mugore ubundi aribana kuko umugabo bashakanye mbere batandukanye amaze kumusukaho amazi, ubundi agerageza kumutera icyuma bamufunga imyaka 3, ni yo mpamvu twemeza ko uyu mugore ari we wamwishe ntakabuza.”

Mutuyimana Alice we avuga ko uyu mugore asanzwe acyura abagabo benshi mu nzu ye.

Yagize ati: “Uyu mugore asanzwe azana abagabo benshi muri iyi nzu ye ndetse ndakeka ko yaba yishwe n’undi mugabo yasanzemo bagafatanya kumwica.”

Petronille Nyirabagenzi akaba ari nawe ukekwaho ubwo bwicanyi yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma ngo harebwe icyamwishe.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Urugo rwa Minisitiri w’intebe wa Israel, Netanyahu, rwavogerewe n’inyeshyamba za Hezbollah.

Kigali: Ubusambanyi ku karubanda, urugomo n’ibindi ni byo bibera ahazwi nko ku Isi ya 9.

Musanze: Hadutse inzoga, uyinyoye ntatinya no guterera akabariro mu muhanda!

Musanze: Yasazwe mu rugo rw’indaya yapfuye, bikekwa ko ariwe wamwivuganye.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-14 10:53:06 CAT
Yasuwe: 145


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze-Yasazwe-mu-rugo-rwindaya-yapfuye-bikekwa-ko-ariwe-wamwivuganye.php