GOMA: Iruka ry’ikirunga cya Nyamulagira rirakomeje.
Ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku birebana n’ibirunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (OVG), cyatangaje kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024, ikirunga cya Nyamulagira cyatangiye kuruka kandi iruka ryacyo rikomeje.
Umuyobozi ushinzwe ubumenyi muri OVG, Charles Balagizi wemeje aya makuru, avuga ko amashusho yafashwe na satelite yerekana ibikoma byasohotse muri kiriya kirunga bitemba ku buryo byari bimaze kugera ku ntera y’ibilometero birindwi.
Yanavuze ko iki kirunga cyagiye gisuka ibikoma ku mpande z’amajyaruguru, uburengerazuba n’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’icyo kirunga.
Nyamulagira yaherukaga kuruka ku wa 23 Gicurasi 2021, gusa icyo gihe iruka ryayo nta byinshi ryangirije.
Nyamulagira ifite uburebure bwa metero 3,058; ikaba kimwe mu birunga bikiruka cyane ku Isi. Byibura kuva mu 1885 iki kirunga kimaze kuruka incuro zirenga 40.
Ibitangazamakuru byo muri RDC byatangaje ko nubwo icyo kirunga kirimo kuruka ariko ibikoma byacyo biri kure y’ahatuye abaturage mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru.
Goma ni Umujyi ufite ibirunga bikiruka ari byo Nyamulagira na Nyiragongo. Nyiragongo yo yaherukaga kuruka muri Gicurasi 2021, iruka ryahitanye abantu babarirwa muri 32.
Donatien Nsengimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show