Goma: EPI irasaba kubahiriza ingamba zo gukumira virusi ya Marburg.
Ku wa kabiri, tariki ya 8 Ukwakira, umuganga uhuza gahunda y’inkingo (EPI) mu majyaruguru ya Kivu, Dr Hans Bateyi, yasabye ko hakurikizwa ingamba zifatika zo gukumira virusi ya Marburg yageze mu bihugu bihana imbibe na DRC, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iyo virusi.
Dr Hans Bateyi aganira na Radio Okapi, yatanze urugero ku munjyi wa Gisenyi uhana imbibi na Goma, avuga ko uyu mujyi w’abaturanyi wagaragayemo umuntu ufite ubwandu bwa Marburg, bikaba bigomba gutuma bafata ingaba zo gukumira iyi virusi.
Mu cyumweru gishize, i Goma naho haravuzwe umuntu wanduye Marburg n’ubwo abaganga birinze kubivugaho byinshi nk’uko Dr Hans akomeza abisobanura
Uyu muganga avuga ko mugihe hagitegerejwe inyingo z’iki cyorezo, ko hagomba gufatwa ingamba zifatika z’iyi virusi itarakwirakwira muri DRC.
Ati "Ni icyorezo gikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi by’abaturanyi. Muri Tanzaniya, Uganda ndetse no Rwanda, rero turahangayitse cyane abaturage batuye mu mujyi wa Gisenyi bari mu bakorera ubucuruzi i Goma tukaba dufite impungenge ko bazatuzanira iyi virusi, niyo mpamvu tugomba gukaza ingamba zo kuyirinda.’’
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show