English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rurindo: Meya yahawe iminsi 15 yo kuba yasubije mukazi Gitifu yirukanye.

Meya  w’Akarere ka Rurindo yashyikirijwe ibaruwa imusaba gusubiza mu kazi Gitifu w’umurenge wa Mbogo Ndagijimana Froduald, yirukanye mu buryo budasobanutse, aho agomba kumusubiza ku mirimo ye mu gihe kitarenze iminsi 15.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.

Muri iyo baruwa iyo Komisiyo yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, imwibutsa ko uwo mukozi agomba gusubizwa mu kazi, nyuma y’uko bigaragaye ko ikosa yirukaniwe ryo guhindura amazina y’umwana mu bitabo by’irangamimerere atari we warikoze, ko ryakozwe n’umukozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu (NIDA) ku itariki ya 06/11/2023.

Ni ibaruwa yanditswe yibutsa, dore ko hari indi yo ku itariki 02 Nzeri 2024 yari yandikiwe uwo muyobozi imusaba gushyira mu bikorwa umwanzuro wafashwe wo gusubiza uwo mukozi mu kazi, ariko ntiwashyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo abaturage batanze nyuma yo kuboa ibaruwa isaba Meya ko yubahiriza ibiyikubiyemo, ibitekerezo byinshi byasabaga umuyobozi w’Akarere ko ya kubahiriza umwanzuro wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta.

Uwitwa Dr. Venant IYAKAREMYE yagize ati «Mayor na Komite Nyobozi nibihutishe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Komisiyo bitarenze igihe cyatanzwe, kandi banasobanure impamvu batinda gushyira mu bikorwa ibyemezo by’ababakuriye».

Rwema Bienvenue ati «Nyakubahwa Mayor Judith Mukanyirigira, wowe na komite Nyobozi yawe mukemure ikibazo, icyaha ni gatozi kandi wabibonye muri iyo baruwa wandikiwe, igaragaza neza uwakoze ikosa ».

Jacqueline Mahoro ati «Bibaho se ko Mayor asuzugura abamukuriye?»

Undi ati «Harya agarutse mu kazi bakorana gute? Ndumva bakina wa mukino».

Ubwo Gitifu Ndagijimana Froduald yirukanwaga ku mirimo ye muri Kamena 2024, ntiyirukanywe wenyine, yirukanywe hamwe n’abandi batatu barimo Nzeyimana Jean Vedaste wayoboraga Umurenge wa Cyinzuzi n’abandi babiri bayoboraga Utugari, barimo Nsengiyumva Samuel wayoboraga Akagari ka Muvumo mu Murenge wa Shyorongi, na Biringiramahoro Efasto wayoboraga Akagari ka Taba mu Murenge wa Rusiga.

Impamvu y’uko kwirikanwa yari iyo kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite.



Izindi nkuru wasoma

Senateri Uwera Pélagie yongeye gusekerwa n’amahirwe atorerwa kuba muri Sena ya PAP.

Bite bya Paul Pogba wabwiwe na Juventus ko adakenewe nyuma yo kubahombera?

Bamporiki Edouard na CG (Rtd) Gasana bigeze kuba muri Guverinoma y’u Rwanda bahawe imbabazi.

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4 igwa ubudahita.

Ibitangaza by’Imana: Bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi 2 bakoze ubukwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-12 16:38:53 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rurindo-Meya-yahawe-iminsi-15-yo-kuba-yasubije-mukazi-Gitifu-yirukanye.php