English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abacuruzi bemera ko ubucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi.

Abatumiza bakanadandaza ibicuruzwa bemeranya n’ibikubiye mu cyegeranyo kivuga ko ubu bucuruzi bwagize uruhare rwa 19% mu rwego rwa serivisi mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka bitewe n’uburyo leta yagiye iborohereza.

Urwego rwa Serivisi rwagize 49% by’umusarururo mbumbe w’Igihugu bitewe n’izamuka ry’uru rwego.

Bimwe mu byazamuye uru rwego birimo n’Umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereyeho 19%.

Bimwe mu byazamuye urwego rwa serivisi kandi birimo icyiciro cy’ikoranabuhanga n’itumanaho cy’iyongereyeho 19%.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abacuruzi batumiza bakanacuruza mu gihugu Dr. Joseph AKUMUNTU ahuza iri zamuka ry’umusaruro wabo n’inyoroshyo leta yagiye ibashyiriraho.

Mu bindi byazamuye uru rwego rwa servisi birimo n’Umusaruro w’ibikorwa by‘ubwikorezi nawo wiyongeraho 8%.

Umusaruro w’amahoteli na resitora wiyongereyeho 17%, uwa serivisi z’ibigo byimari n’ubwishingizi wiyongereyeho 15%.



Izindi nkuru wasoma

Uruhare rw’amadini mu bumwe bw’Abanyarwanda: Sheikh Mussa Sindayigaya yagize icyo asaba Leta

U Burundi bwagize icyo buvuga ku gitero cyagabwe mu nama ya AFC/M23 i Bukavu.

Uruhare rwa Tshisekedi wabuze ayo acira n’ayo areka mu buhahirane n’Amerika mu kurwanya M23.

Kamonyi: Hamenyekanye ukekwaho kugira uruhare mu gutwika no gushinyagurira inka n’inyana yayo.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-24 07:34:09 CAT
Yasuwe: 90


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abacuruzi-bemera-ko-ubucuruzi-bwagize-uruhare-rwa-19-mu-rwego-rwa-serivisi.php