English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FERWAFA  yatangaje ikigiye gukorwa ku kibazo cya Migi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Komisiyo Ngengamyitwarire yaryo yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umutoza Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka "Migi," ukekwaho kuba ari we wumvikanye mu majwi asaba umukinnyi gutsindisha ikipe ye.

Ni nyuma y’amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru, aho uwo bikekwa ko ari Mugiraneza Jean Baptiste yasabaga myugariro wa Musanze FC, Bakaki Shafiq, kugira uruhare mu gutsindisha ikipe ye mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports. Mu majwi yashyizwe hanze, uwo byitirirwa yumvikanye avuga ko yifuza ko Kiyovu Sports itsinda kugira ngo itazamanuka mu cyiciro cya kabiri, kuko yari yarahawe isezerano ryo kuyibera umutoza.

Nyuma y’ibi, ubuyobozi bwa Muhazi United, ikipe Mugiraneza abereye umutoza wungirije, bwahise bumuhagarika mu gihe hagikorwa iperereza kuri iki kibazo. Kuri uyu wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025, FERWAFA yatangaje ko yamenye iby’iki kibazo ndetse yashyikirijwe ikirego.

FERWAFA yagize iti: “Tuboneyeho kumenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko nyuma yo kumva amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, yumvikanamo ikiganiro cyo kuri telefone hagati y’umutoza wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Baptiste, n’umukinnyi wa Musanze FC, Bakaki Shafiq, iki kibazo cyashyikirijwe Komisiyo Ngengamyitwarire kugira ngo igikurikirane hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA.”

Bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bagaragaje gutungurwa n’ibi birego, kuko Mugiraneza Jean Baptiste ari umwe mu banyabigwi muri ruhago nyarwanda, aho yakiniye Amavubi igihe kinini ndetse akanyura mu makipe nka APR FC na Kiyovu Sports.

Mu gihe iperereza rikomeje, abakurikiranira hafi ruhago basaba ko hakorwa iperereza ryihuse kugira ngo hamenyekane ukuri ku bivugwa, hagafatwa ibyemezo bikwiye hakurikijwe amategeko. FERWAFA yatangaje ko imyanzuro y’uru rubanza izatangazwa mu gihe gikwiye.

Ni inkuru iri gukurikirwa n’abakunzi ba ruhago nyarwanda, ndetse bikaba bitegerejwe kureba uko bizagenda niba Mugiraneza Jean Baptiste koko ari we wumvikanye muri ayo majwi cyangwa niba ari ugushaka kumugusha mu mutego.



Izindi nkuru wasoma

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo RIB isaba abakomeje kuvuga ku kibazo cya Danny Nanone

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Umunyapolitiki Marie-José Ifoku yatanze igisubizo ku kibazo cya Congo

FERWAFA yatangaje ikigiye gukorwa ku kibazo cya Migi



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-19 11:02:43 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FERWAFA--yatangaje-ikigiye-gukorwa-ku-kibazo-cya-Migi.php