English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ngo baze kuyifasha kwigaranzura umutwe wa M23.

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Général-Major Peter Cirimwami Nkuba, yatakambiye abana bahoze mu nyeshyamba ‘Kadogo’, kwinjira mu gisirikare cya FARDC kugira ngo bafashe ubutegetsi bwa Tshisekedi kwigaranzura umutwe wa M23 ukomeje kubakubita amajya n’amaza.

Maj Gen Cirumwami yagaragaje ubusabe bwe mu duce twa Ndosho na Mugunga mu Mujyi wa Goma mu musangiro wateguwe hagamijwe kureshya abo bana bahoze mu mitwe y’inyeshyamba zitandukanye.

Muri icyo gikorwa cyo kubifuriza umwaka mushya wa 2025, uyu Mujenerali yabwiye abo ba ‘Kadogo’ ko bitezweho kurwanya u Rwanda, kandi uburyo bwiza bwo kubigeraho ari ukwinjira mu ngabo za RDC.

Ati ‘’Nimuze mwifatanye n’ingabo kugira ngo dushobore kurwanya ubushotoranyi bw’u Rwanda, kuko twese turi inzirakarengane.’’

Maj Gen Cirumwami yabwiye ba ‘Kadogo’ ko kwinjira muri FARDC ari ugutiza amaboko Tshisekedi umaze igihe asaba abakiri bato kwinjira mu gisirikare ku bwinshi kuko ngo intambara u Rwanda rwabashojeho isaba ibitambo byinshi.

M23 ubu igenzura ibice bitandukanye bya teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo, Walikale, Lubero na Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko bahunga ibice bigenzurwa na Leta ya Kinshasa kubera umutekano muke, ubwicanyi, iterabwoba rya Leta n’ubugizi bwa nabi bukorwa n’ihuriro ry’ubutegetsi bwa Tshisekedi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Museveni yagize icyo avuga ku makuru yavugaga ko hari Ingabo ze zagiye kurwanya M23.

Drones za FARDC zaroshye ibisasu kuri Twirwaneho: Ese Col Makanika yaba yasimbutse uru rupfu?

Impamvu Musenyeri Nshole asaba Leta ya Congo kugirana ibiganiro na M23.

Minisitiri Mugenzi yibukije ababyeyi uruhare rwabo mu gutahura abana babo bari muri Congo.

Ubushakashatsi: 51% by'abana bari munsi y'imyaka 12 bakoze imibonano mpuzabitsina.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-06 13:10:11 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-yatakambiye-abana-bahoze-mu-nyeshyamba-ngo-baze-kuyifasha-kwigaranzura-umutwe-wa-M23.php