FARDC na M23 bongeye kwesurana
Imirwano ikaze hagati y'ingabo za Leta FADRC ndetse n'umutwe wa M23 yongeye kumvikana mu bice byari bimaze iminsi byigaruriwe na M23.
Impande zombi zasakiranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2024.
Amakuru avuga ko imirwano yabereye muri gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ni imirwano ibaye mu gihe hari hashize ibyumweru bitatu akaga gace karigaruriwe n'umutwe wa M23 , Abatanze amakuru batangaje ko FARDC ariyo yagabye iki gitero mu rwego rwo gushaka kongera kuhigarurira.
Nubwo FARDC yagabye icyo gitero ngo ntibyayihiriye kuko M23 yabakubise inshuro ikanigarurira bimwe mu bikoresho byakoreshwaga na FARDC n'indi mitwe iyitera inkunga.
Iyi mirwano iri kuba mu gihe Amerika iherutse gutangaza agahenge hagati y'impande zombi zihanganye gusa bigaragara ko katubahirijwe.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show